Korali Salem basobanuye impamvu itazishyuza igitaramo cyabo

Korali Salem basobanuye impamvu itazishyuza igitaramo cyabo

Korali Salem ikorera ivugabutumwa muri ADEPR ya Kabuga, basobanuye impamvu bahisemo kutishyuza igitaramo bazamurikiramo Alubumu yabo ya Gatanu bavuga ko harimo gusezera abanyeshuri bagiye gusubira ku ishuri.

Ni bimwe mu byagarutsweho ku mugoroba w’itariki 25 Kanama 2026, ubwo habaga ikiganiro n’itangazamakuru kigamije kugaragaza aho imyiteguro y’icyo gitaramo igeze.

Ni igitaramo bise Number One Warship Experience bavuga ko kitiriwe indirimbo yabo yanitiriwe Alubumu yabo ya gatanu bateganya kuzamurikira muri icyo gitaramo.

Umuyobozi wa Korali Salem Gatabazo Niyorembo Fidele avuga ko gukora igitaramo baba batagamije amafaranga ahubwo korali hari ahandi yungukira.

Yagize ati: “Ntabwo korali ari umuryango runaka uba guharanira inyungu, ntanubwo yungukira mu mafaranga yakuye mu bitaramo buriya iyo umuntu ahindukiriye Kirisitu, korali iba yungutse amafaranga abonetse ni byiza ariko atabonetse  abantu bagakizwa tubona imbaraga zo gukomeza kuyishakamo.”

Akomeza asobanura icyabateye kutishyuza ko nifuzaga ko abantu bakunda Imana kandi badafite amafaranga babona aho bajya bakaramya.

Ati: “Impamvu tutishyuje ni uko twifuzaga ko abakunda Imana kandi badafite amafaranga babona aho bisanga, kuko ku banyeshuri bizaba ari ugusezera ku biruhuko, twishimira intsinzi ku batsinze ibizamini bya Leta tubifuriza amasomo meza.”

Gatabazi akomeza avuga ko mu gitaramo hazaba umwanya uhagije wo kuramya no guhimbaza Imana, anararikira abakunda igisirimba ko hazaboneka umwanya uhagije wo gusirimba bagataha basabanye n’Imana mu buryo bwose.

Iyi korali bavuga ko ivugabutumwa bakora ritagenewe abo bizera kimwe ahubwo bagira igihe bakajya no gusura abarwayi kwa Muganga, amagereza, gufasha abatishoboye mu rwego rwo kugeza ivugabutumwa no ku badafite imyemerere nk’iyabo kuko Imana itarobanura.

Biteganyijwe ko Korali Salem izataramira abakunzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana tariki 30 Kanama 2026, muri Dove Hotel.

Gatabazi Fidéle avuga ko korale yungukira mu kuba hari abantu bakijijwe
Umuyobozi wungirije wa Salem avuga ko ivugabutumwa baryagura no ku bo badahuje imyemerere
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25