Iburasirazuba: Haracyari icyuho cya 40% y’ibiti biterwa ntibikure-Guverineri Rubingisa

  • HITIMANA SERVAND
  • Kanama 25, 2026
  • Hashize amasaha 2
Image

Gahunda yo gutera amashyamba mu Ntara y’Iburasirazuba iracyarimo icyuho cy’umubare munini w’ibiti biterwa bikangirika bidakuze, bimwe byangizwa n’ibikorwa by’abaturage n’imitere karemano y’aho biba byatewe, ku buryo ibigera kuri 40% byose bidakura. Iyo mibare itangazwa n’ubuyobozi bw’iyi Ntara ivuga ibyo bidindiza icyerekezo cyo kugera ku ntego yo kugira intara ifite ubudahangarwa ku mihindagurukire y’ibihe.

Bamwe mu baturage bavuga ko bumva akamaro ko kongera amashyamba na gahunda zo kwita ku bidukikije, abandi bakaba bataragira imyumvire ihagije ku kamaro k’ibiti bakagereranije n’ibindi bikorwa byabo bya buri munsi.

Abatuye mu Murenge wa Rwempasha mu Karere ka Nyagatare hafi y’umugezi w’Umuyanja bagaragaza ko ibiti byinshi byahatewe nta na kimwe kikiharangwa.

Mutsinzi Steven agira ati: “Uyu Mutara wacu wahoze ari umwiyanike ariko ubona ko ikirere kigenda kiba cyiza. Mbona biterwa n’izi gahunda za Leta zo gutera amashyamba. Gusa usanga ibiterwa mu butaka bwa Leta bikura, ariko ibyinshi mu biterwa mu mirima y’abaturage n’aho aborozi bashora inka birangirika.”

Akomeza agira ati: “Urabona nk’ibiti byari byaratewe ku mugezi w’Umyanja byarashize byangizwa n’amatungo n’uburyo ababitera hari aho badaha abaturage amakuru ahagije ku kamaro k’ibiti kuko buriya twese ntitwumvira rimwe. Iyo uteye igiti mu murima w’umuturage umubwiye ko gikurana n’imyaka hari igihe yanga kukugisha impaka ariko uko ahinga akakijya mu mizi kikarunduka agamije ko kibisa imyaka ye.”

Mu rwego rwo gufasha abaturage kumva neza umumaro w’iterwa ry’amashyamba ubuyobozi bugaragaza ko hagiye hategurwa imishinga itandukanye y’ishoramari ifitanye isano no kurengera ibidukikije bikazatanga inyungu ku baturage.

Harimo nk’imishinga ishingiye ku bworozi ahaterwa ubwoko bw’ibiti bigaburirwa amatungo umukamo ukiyongera, ishingiye ku buhinzi ndetse no gukorana n’ibigo by’imari.

Abaturage bakora ubworozi bw’inzuki mu murenge wa Nyamugari ho mu karere ka Kirehe nabo bavuga aho inyigisho zo kwita ku biti zafashe bitanga umusaruro kuko umuturage abona inyungu zinyuranye zikomoka ku kurengera ibidukikije.

Rukeribuga Jean Pierre agira ati: “Twebwe tworora inzuki turi abahamya b’umumaro w’amashyamba. Mbere inzuki zacu ntizatindaga mu mizinga kuko zahitaga zica kubera kubora aho zihova. Aho imisozi yacu itereweho amashyamba ubu ubuvumvu bwacu buri gutera imbere.”

Ati: “Mbona ibikwiye gushyirwamo imbaraga ari ugusobanurira abaturage umumaro w’ibiti biri guterwa aho batuye, bakabyitaho bumva ko ari ibije gufasha kugira imibereho myiza ndetse n’iterambere.”

Mukwiye Donat we agira ati: “Mu biti biterwa hari n’ibidakura kubera ubutaka bw’aho byatewe budatuma bikura vuba.Iyo bititaweho ngo bige birindwa udukoko tubyangiza usanga byarashizeho. Numva bikwiye kuba ishingano za buri wese unyura ku giti kureba ibikibangamiye akabigikiza.”

Hari imishinga itandukanye ikora ibikorwa bijyanye no kongera amashyamba no kurengera ibidukikije aho mu haterwa ibiti harimo no mu mirima y’abaturage ndetse no ku nkengero z’imigezi.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Rubingiza Pudence asaba abari muri iyo mishinga bose kugira ubufatanye mu gukuraho icyuho cy’ibiti byinshi biterwa ntibikure.

Ati: “Dufite imishinga ishyira mu bikorwa gahunda ya Leta yo guha intara yacu ubudahangarwa ku ihindagurika ry’ibihe, ubu ibiti birenga 40% mu byo dutera biracyangirika bitarakura. Turasaba ko twese dufatanya mu kugabanya iki cyuho, tugasuzuma impamvu zibitera zose hanyuma tugashaka ibisubizo. Kimwe muri byo ni ukongera ubukangurambaga mu bagenerwabikorwa ngo nabo bagire uruhare mu kurinda ibiti baba baterewe cyangwa byatewe hafi y’aho batuye badufashe kubirinda nk’ibyabo.”

Muri gahunda y’imyaka 2 (2026-2027) hateganyijwe guterwa ibiti bigera kuri miliyoni 4. Ni gahunda izashyirwa mu bikorwa n’inzego za Leta zirimo Ikigo gishinzwe Amashyamba RFA ku bufatanye n’abafatanyabikorwa.

Haracyari imbogamizi ku mubare muni wibiti biterwa ntibikure
Mu myaka 2 hagiye guterwa ibiti miliyoni 4, hakifuzwa ko umubare w’ibyangirika wagabanyuka
  • HITIMANA SERVAND
  • Kanama 25, 2026
  • Hashize amasaha 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE