Kayonza: Abasore babiri bagwiriwe n’ikirombe,umwe arapfa

  • HITIMANA SERVAND
  • Kanama 25, 2026
  • Hashize umunsi 1
Image

Umusore umwe yapfuye, undi arakomereka aho bagwiriwe n’ikirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro cyabagwiriye ubwo bari bagiye gucukura gasegereti mu buryo butemewe mu Murenge wa Rukara, Akarere ka Kayonza.

Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa 24 Kanama 2026, ubwo Mugisha Innocent na mugenzi we witwa Bikorimana, bombi bari mu kigero cy’imyaka 18, bo mu Kagari ka Rwimishinya, bitwikiriye ijoro bakajya gucukura amabuye y’agaciro mu Kagari ka Rukara.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukara, Nyirabizeyimana Immacule, yabwiye Imvaho Nshya ko ubuyobozi bukimara kumenya ibyabaye bwahise buhagera, bugatabara uwari wakomeretse, mu gihe umurambo w’uwapfuye wajyanwe mu muryango we.

Yagize ati: “Aba basore bombi bari baturanye mu Kagari ka Rwimishinya. Bagiye gucukura mu buryo butemewe mu Kagari ka Rukara mu masaha ya saa saba z’ijoro.

Ikirombe cyaje kubagwira, umwe kiramwica, undi akomereka ku kaguru. Uwakomeretse ni we wabashije guhamagara abantu, bagera aho bacukuraga.”

Yakomeje ati: “Ubuyobozi n’inzego z’umutekano twahageze. Bikorimana wakomeretse yajyanywe ku Bitaro bya Gahini kugira ngo yitabweho, mu gihe Mugisha wapfuye umurambo we wagejejwe mu muryango we kugira ngo ushyingurwe.”

Uyu muyobozi yasabye abaturage gucika ku bikorwa by’ubucukuzi butemewe, kuko bushobora guteza impanuka zikomeye ndetse bukaba bushobora no gutwara ubuzima.

Ati: “Abaturage bacu turabasaba gucika ku ngeso zo kujya mu bucukuzi butemewe kuko buteza ibyago byinshi. Uretse kuba bukurura akajagari kandi bukaba ari ibikorwa bitemewe bibangamira umwuga w’ubucukuzi, binagira ingaruka zikomeye zirimo no kubura ubuzima.”

Yavuze ko abaturage bifuza gukora ubucukuzi bakwiye kubukora binyuze mu nzira zemewe.

Ati: “Hano dufite kampani ikora ubucukuzi mu buryo bwemewe, aho dusaba uwumva ashaka gukora mu bucukuzi yabegera bakamuha akazi agakora nta cyo yikanga. 

Ibi bizabarindira umutekano ndetse n’ibyo bakoreye bibagirire umumaro, kuko akenshi abakora mu buryo butemewe usanga n’amafaranga bakuramo nta buryo bwo kuyacunga neza bagira.”

Abaturage basabye urubyiruko kubikuramo isomo

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Rukara bari bazi aba basore bavuze ko bababajwe n’urupfu rwa Mugisha, ariko ko ibyabaye bikwiye kubera isomo abandi bakiri bato bishora mu bucukuzi butemewe.

Mugiraneza Eric ati: “Aba bahungu ejo narababonye bagenda nk’abandi bose. Bari bakiri bato, bafite byinshi byo gukora bakigezaho. Gusa kuba bakoraga ubu bucukuzi bwatumye umwe ahasiga ubuzima ni akababaro, ariko kandi bikwiye gutuma dufata ingamba tukabuza bagenzi babo kujya muri ibi bikorwa.”

Mukamurenzi Emalienne na we yavuze ko abaturage bakunze kuburirwa ko ubucukuzi butemewe bushobora guteza ibyago.

Ati: “Ni kenshi batubuza kujya gucukura mu buryo butemewe. Ni na yo mpamvu aba bahungu bagiyeyo mu gicuku, kuko ku manywa batabitinyuka kubera ko bafatwa. Uretse aba bari bakiri bato, hari n’abandi bakibijyamo. Mbona ko bakwiye kubireka kuko bigenda bidutera imfu za hato na hato.”

Uretse kuba ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bukozwe mu buryo butemewe bushobora guteza impanuka n’impfu, ni igikorwa gihanwa n’amategeko y’u Rwanda.

Nk’uko biteganywa n’Itegeko No 58/2018 ryo ku wa 13 Kanama 2018 rigenga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, mu ngingo ya 66, umuntu wese ucukura cyangwa ucuruza amabuye y’agaciro nta ruhushya aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze irindwi, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda ari hagati ya miliyoni eshanu na miliyoni 10, cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Byongeye kandi, Itegeko N°68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ko, uretse ibihano by’igifungo n’amande, umuntu wagaragaye ko yangije ibidukikije, ibikorwa remezo cyangwa umutungo w’undi muntu agomba no gusana no gusubiza ibintu uko byari bimeze, nk’uko biteganywa n’amategeko.

  • HITIMANA SERVAND
  • Kanama 25, 2026
  • Hashize umunsi 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE