Maj. Gen. Nkubito yasimbuye Maj. Gen. Kabandana muri Mozambique

Maj. Gen. Nkubito yasimbuye Maj. Gen. Kabandana muri Mozambique

Maj. Gen. Eugene Nkubito, uherutse kuzamurwa mu ntera agahabwa ipeti rya Jenerali Majoro, ni we Mugaba mushya w’inzego z’umutekano zoherejwe n’u Rwanda mu butumwa bwo guhashya ibyihebe muri Mozambique. 

We na Maj Gen Innocent Kabandana asimbuye, kuri uyu wa Kabiri bakiriwe na Minisitiri w’Ingabo wa Mozambique Maj Gen Christovao Chume ku biro bye biherereye i Maputo mu Murwa Mukuru.

Ibiganiro bagiranye byibanze ku bikorwa bikomeje byo kurandura iterabwoba mu Ntara ya Cabo Delgado. 

Maj Gen Christovao Chume yashimye ibikorwa by’indashyikirwa inzego z’umutekano z’u Rwanda zagezeho zifatanyije n’iza Mozambique mu guhashya ibyihebe byari byarigaruriye ibice bitandukanye by’Intara ya Cabo Delgado. 

Abagaba b’Ingabo na Polisi by’u Rwanda  banahuye kandi n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Mozambique Admiral Joaquim Mangrasse, n’Umuyobozi wa Polisi ya Mozambique IGP Bernardino Raphaël n’Umuyobozi ukuriye serivisi z’umutekano w’Igihugu Bernardo Lidimba.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Winnie Wa Mummy yahishuye ko King Saha yashatse kumwica 24 Ugushyingo 2026 Saa 17:30
  2. CAS yasubije Sénégal igikombe cya Afurika cya 2025 24 Ugushyingo 2026 Saa 17:22
  3. Ingabo za Uganda zahakanye kugira uruhare mu ihanurwa ry’indege hafi ya Minembwe 24 Ugushyingo 2026 Saa 17:16
  4. Icyo nshyize imbere ni iterambere ry’Umuturage – Meya mushya wa Huye 24 Ugushyingo 2026 Saa 15:42
  5. Imikoreshereze mibi y’imiti, imvano y’ubudahangarwa bw’udukoko 24 Ugushyingo 2026 Saa 13:04