Rayon Sports izakira APR FC ku munsi wa cyenda: Ingengabihe ya shampiyona 2026/27 yasohotse

  • SHEMA IVAN
  • Kanama 17, 2026
  • Hashize amasaha 2
Image

Umukino wa APR FC na Rayon Sports uba witezwe cyane n’abakunzi ba ruhago, uteganyijwe ku munsi wa 9 wa Shampiyona, tariki 21 Ugushyingo 2026, aho Rayon Sports ari yo izawakira kuri Stade Amahoro.

Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 17 Kanama 2026, ni bwo Rwanda Premier League yashyize ahagarara uburyo amakipe azahura mu mwaka w’imikino mushya wa 2026/27.

Ni imikino izakinwa n’amakipe 18, harimo 16 yo mu Rwanda ndetse n’andi abiri yo muri Sudani, ari yo Al Merrikh na Al Hilal SC akina muri Shampiyona y’u Rwanda.

APR FC ifite igikombe cya Shampiyona giheruka, izatangira shampiyona ikina na Musanze FC. Ni mu gihe Gikundiro izatangira iyi Shampiyona yakira Al Merreikh.

Amatariki y’iyi mikino ibanza ntiyatangajwe kuko aya makipe yombi azaba ari mu Mikino Nyafurika mu cyumweru cya mbere cya Nzeri.

Umukino uzafungura Shampiyona ku munsi wa mbere uzahuza Kiyovu Sports izahura na Gorilla FC mu mukino uzabera Kigali Pelé Stadium saa cyenda ku wa 4 Nzeri 2026.

Umukino wa APR FC na Rayon Sports uba witezwe cyane, uteganyijwe ku munsi wa cyenda wa Shampiyona, tariki 21 Ugushyingo 2026, aho Rayon Sports ari yo izawakira kuri Stade Amahoro.

Umukino wo kwishyura ntiwahawe itariki nk’uko bimeze ku mikino yose yo kwishyura uhereye ku munsi wa 17. Gusa zizahura ku munsi wa 18 ari na wo uzafungura iyi mikino, na wo ubere kuri Stade Amahoro, ari na yo mikino yonyine iki kibuga kizakira.

AL Hilal SC yegukanye Shampiyona y’u Rwanda muri rusange na APR FC yayegukanye mu makipe yo mu Rwanda, zizahura ku itariki ya 10 Ukwakira, kuri Kigali Pelé Stadium.

Ku wa 4 Ugushyingo, ni bwo Al Hilal SC izakina na Rayon Sports kuri Kigali Pelé Stadium.

Ingengabihe ya Shampiyona ya 2026/27 yagiye ahagaragara
  • SHEMA IVAN
  • Kanama 17, 2026
  • Hashize amasaha 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE