Perezida Trump yahagaritse ubufatanye bwa gisirikare na Koreya y’Epfo ashyigikira iya Ruguru

  • KAMALIZA AGNES
  • Kanama 17, 2026
  • Hashize amasaha 4
Image

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yafashe icyemezo gitunguranye cyo kugabanya imyitozo ya gisirikare igihugu cye cyari gihuriyeho na Koreya y’Epfo, avuga ko adashaka ibikorwa by’ingabo bishobora guhungabanya Koreya ya Ruguru kandi afitanye umubano mwiza na Perezida wayo Kim Jong Un.

BBC yatangaje ko iki cyemezo kije mu gihe Amerika na Koreya y’Epfo bari bagiye gutangira imyitozo ngarukamwaka ya Ulchi Freedom Shield, yari iteganyijwe kuva kuri uyu wa 17 kuzageza ku wa 27 Kanama 2026, aho yari iteganyijwe kwitabirwa n’abasirikare ba Koreya y’Epfo 18 000, ikibanda ku guhangana n’ibibazo birimo ibitero bya drone n’iby’ikoranabuhanga.

Perezida Trump yavuze ko iyi myitozo ihenze cyane kandi amafaranga menshi ashorwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yongeraho ko bitewe n’umubano mwiza afitanye na Kim Jong Un nta mpamvu Amerika yakomeza gukora imyitozo ya gisirikare ifatwa na Koreya ya Ruguru nk’ubushotoranyi.

Mu bihe bitandukanye Koreya ya Ruguru yakunze kwamagana imyitozo ya Amerika na Koreya y’Epfo, iyita imyitozo yo gutegura intambara n’ubushotoranyi.

Perezida Trump kandi yanenze Koreya y’Epfo ukuntu itemeye kwifatanya na Amerika mu bikorwa byo kurwanya intwaro kirimbuzi muri Iran kandi yari yarasabye Perezida wa Koreya y’Epfo ko bakwifatanya muri icyo gikorwa ariko akabyanga.

Yanenze bikomeye ibindi bihugu byari bisanzwe ari inshuti ze birimo u Buyapani, u Bufaransa n’u Bwongereza kubera ko bitagaragaje uruhare rwabyo ngo bimufashe guhangana na Iran.

Icyemezo cya Trump kije mu gihe umwuka hagati ya Koreya zombi ukomeje kuzamba ndetse mu minsi ishize, Koreya ya Ruguru yarashe misile za Ballistic, ibintu bikomeje gutera impungenge ko hashobora kwaduka intambara.

Ku rundi ruhande ariko hari abasesenguzi bavuga ko kugabanya imyitozo ya gisirikare na Koreya y’Epfo bishobora gufasha Trump kongera gufungura inzira y’ibiganiro na Kim Jong Un.

Si ubwa mbere Trump afata icyemezo nk’iki kuko no mu 2018, nyuma y’inama yagiranye na Kim Jong Un muri Singapore, yahagaritse imyitozo imwe n’imwe ya gisirikare yari isanzwe ikorwa na Amerika na Koreya y’Epfo icyo gihe na bwo yavuze ko iyo myitozo ari ubushotoranyi.

USA yagabanyije imyitozo ya gisirikare na Koreya y’Epfo ihanga amaso Koreya ya Ruguru
  • KAMALIZA AGNES
  • Kanama 17, 2026
  • Hashize amasaha 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE