Fouzir Mohamed yagizwe umutoza wongerera abakinnyi imbaraga muri APR FC
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 17 Kanama 2026, APR FC yagize Umunya-Maroc Fouzir Mohamed umutoza wongerera abakinnyi imbaraga muri iyo kipe.
APR FC yagize iti: “Fouzir Mohamed wari usanzwe atuye mu Bufaransa ari na ho yakoreraga, ni we wagizwe umutoza wongerera imbaraga abakinnyi, akaba afite ubumenyi buhagije muri ako kazi, dore ko afite impamyabumenyi y’ikirenga mu kongerera ingufu abakinnyi.”
Ati: “Uyu mutoza akaba yaratoje mu bihugu bitandukanye ari byo Maroc, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Arabie Saoudite, Iraq, u Bufaransa, u Bubiligi na Gabon. Tumwifurije imirimo myiza.”
Ikipe y’Ingabo iri kwitegura umukino wa gicuti ugomba kuyihuza na Al Merrikh SC yo muri Sudani, kuri uyu wa Mbere, tariki ya 17 Kanama 2026, kuri Kigali Pelé Stadium.
