Nyagatare – Kiyombe: Abaturage 5 bamaze kuribwa n’imbwebwe 

  • HITIMANA SERVAND
  • Kanama 17, 2026
  • Hashize amasaha 6
Image

Abaturage batanu bo mu Kagari ka Karujumba mu Murenge wa Kiyombe, Akarere ka Nyagatare, ni bo bamaze kujyanwa kwa muganga nyuma yo kurumwa n’imbwebwe zizerera ijoro n’amanywa. Aba baturage bavuga ko bagiye baribwa n’imbwebwe mu bihe bitandukanye bikaba ngombwa ko bahita bajyanwa kwa muganga kugira ngo bakingirwe uburwayi baterwa na yo.

Nshimiyimana Janvier utuye mu Mudugudu wa Rushesha akaba afite umwana we wariwe n’imbwebwe, yagize ati: “Nari mu nama ku Murenge banzanira umwana bambwira ko imbwebwe imuriye. Twahise tumujyana ku Kigo Nderabuzima cya Cyondo batwohereza ku Bitaro bya Gatunda. Ubu ntabwo nakwizera ko umwana arakira neza ku buryo bitazamugiraho ingaruka.”

Akomeza agira ati: “Dufite impungenge kuri izi mbwebwe ziri muri aya mashyamba adukikije kuko hari igihe abana bajya gusenya zikabariramo abandi zikabasanga hano mu giturage. Twifuza ko bishobotse zakurwa inaha zikajyanwa nko muri pariki.”

Nyirantashya Betty na we wariwe n’imbwebwe, yagize ati: “Mu gitondo nahuye n’umugabo witwa Karimuhinzi ambwira ko imbwebwe imuriye ahuriye na yo mu nzira. Nka saa cyenda ngarutse igihe we yari yagiye kwa muganga bambwira ko imaze no kurya umukozi we, ndakomeza ntaha ngeze hafi ku cyambu nanjye mpura na yo induma ku kaboko.”

Uyu muturage avuga ko babimenyesheje ubuyobozi kugira ngo bubafashe guhangana n’izi mbwebwe. Ati: ”Imbwebwe ziri muri aya mashyamba kandi zibangamira umutekano wacu. Turasaba ubuyobozi ko bwashaka uko buturinda izi nyamaswa kuko zishobora kudutera ibisazi by’imbwa.”

Akomeza avuga ko bageze kwa muganga bakakirwa neza ndetse bagahabwa ubuvuzi bwihuse. Ati: ”Twageze kwa muganga baratwakira bahita banatuvura aho banteye urushinge ndetse bampa na gahunda yo kujya nsubirayo.”

Nirere Bonifirida utuye mu Mudugudu wa Kajevuba na we avuga ko yariwe n’imbwebwe ubwo yajyaga ku isoko. Ati: ”Najyaga gucuruza avoka nyura ku kintu mbona kiryamye ndikomereza ngeze imbere mbona kirankurikiye kimfata ku kaguru. Izi mbwebwe zisanzwe ziba mu misozi ariko mu gihe cy’izuba ziraza zikajya no mu ngo ku buryo n’abana zizabarya. Ubuyobozi bukwiye kutabifata nk’ibisanzwe bukadukemurira iki kibazo.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Kakooza Henry yavuze ko ikibazo cy’aba baturage kiri gukurikiranwa kugira ngo hashakwe umuti urambye ariko banafashwe kuvuzwa nkuko amategeko abiteganya.

Ati: “Turakurikirana abaturage bacu bahuye n’ikibazo cyo kuribwa n’inyamaswa z’inyagasozi aho icyihutirwa ari ukubafasha kwivuza ndetse no kureba ko ibiteganyirizwa umuturage wangirijwe n’inyamaswa babibona. Hari ikigo gishinzwe kwita ku bangirijwe n’inyamaswa tubafasha kumenyekanisha ikibazo kugira ngo bavuzwe uko bikwiye harebwe niba hari n’ibindi amategeko abateganyiriza.”

Akomeza agira ati: ”Ku buryo burambye ariko ni uko turi gukorana na Pariki y’Akagera kugira ngo aho bishoboka izi nyamaswa zijye zikurwa mu giturage zijyanwe muri Pariki aho zitabangamirana n’abaturage.”

Izi mbwebwe ziriye aba baturage si ubwa mbere kuko no mu mwaka ushize mu gihe nk’iki cy’impeshyi na none hari abo zariye ku bw’amahirwe baravurwa barakira.

Uyu ni umwe mu baturage imbwebwe zariye akaboko akihutishirizwa kwa muganga
  • HITIMANA SERVAND
  • Kanama 17, 2026
  • Hashize amasaha 6
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE