Rwanda Shima Imana 2026: Abanyarwanda bashimye iterambere n’amahoro Imana yabahaye
Abanyarwanda mu ngeri zitandukanye bahuriye muri Sitade amahoro mu giterane gihuza amadini n’amatorero cyiswe ‘Rwanda Shima Imana’ bakaba bishimiye ko Imana yabageje ku iterambere n’amahoro kandi igihugu kikaba cyubashywe n’amahanga.
Ni igiteranye cyabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 16 Kanama 2026, cyitabiriwe n’ababarirwa mu bihumbi, barimo abayoboke b’amadini n’amatorero atandukanye akorera mu Rwanda, aho cyaranzwe n’indirimbo zo guhimbaza Imana ndetse no kwigisha Ijambo ryayo, ndetse n’amasengesho yo gusabira igihugu umugisha no kugaragaza ko Abanyarwanda bishimira ko igihugu kimaze gutera imbere mu buryo bugaragara.
Umuyobozi w’Itorero rya ADEPR mu Rwanda akaba n’uwa ‘Rwanda Shima Imana’, Rev. Pasiteri Isaie Ndayizeye, yashimye ko u Rwanda ubu ari igihugu cy’amahoro kandi rumaze gutera imbere ku buryo bugaragara.
Yashimangiye ko ‘Rwanda Shima Imana’ ari urubuga ruha Abanyarwanda umwanya wo gutekereza ku gihe cyashize, kwishimira ibyagezweho muri iki gihe no gutekereza ku rugendo rwo kubaka ejo heza.
Yagize ati: “Gushimira Imana ntibitugira abanyantege nke cyangwa abadashoboye, ahubwo biduhesha kuba abanyembaraga n’ubwiza dukomora ku Mana.”
Yavuze ko Abanyarwanda bafite byinshi byo gushimira Imana, birimo kuba yarabahaye ubuzima, abana bakura kandi bakabona amahirwe yo kwiga, ndetse n’ibindi byiza byagezweho mu gihugu.
Yashimye ko u Rwanda rwavuye mu mateka mabi yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ubu rukaba ari igihugu cyubashywe mu ruhando mpuzamahanga.
Yagize ati: “Twavuye mu icuraburindi ryarangwaga n’amateka yuzuye amacakubiri, ubutindi, umwiryane, ubuyobozi bubi n’ubwicanyi. Ubu u Rwanda ni igihugu ntangarugero mu ruhando mpuzamahanga kandi rutanga n’umusanzu mu guhangana n’ibibazo byugarije Isi, birimo umutekano muke, ibyorezo, ihindagurika ry’ibihe n’ibindi.”
Yibukije ko mu mateka y’u Rwanda nta gihe igihugu n’ubuyobozi bwacyo byigeze byubahwa ku rwego kiriho ubu, ashimangira ko ibyo ari impamvu ikomeye Abanyarwanda bakwiye gushimira Imana.
Yavuze ko kuba hari abantu bavuga nabi u Rwanda bidatangaje, kuko “igiti cyera imbuto ari cyo giterwa amabuye”.
Yagarutse kandi ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, avuga ko icyo gihe hari abanyamahanga babonaga ko u Rwanda rutashoboraga kubaho nk’igihugu kimwe, ndetse bakagira igitekerezo cy’uko rwacibwamo ibice bibiri, kimwe kigaturamo Abahutu ikindi Abatutsi.
Yahamije ko ubuyobozi bwiza u Rwanda rufite bwashyize imbere kubanisha Abanyarwanda no kubaka igihugu gitekanye, bigatuma u Rwanda rugira amahoro n’umutekano.
Yavuze ko Abanyarwanda bashima ko muri iki gihe Umunyarwanda ashobora kwishyira akizana mu bice bitandukanye by’igihugu, nta vangura rishingiye ku mateka yaranze u Rwanda.
Yagize ati: “Umukuru w’Igihugu cyacu, Kagame Paul, ni umugisha kandi udasanzwe Imana yahaye u Rwanda n’Abanyarwanda. Ubuyobozi bwiza Imana yaduhaye bwadushoboje kongera kwiyubaka nk’Abanyarwanda, ku buryo iyo ugereranyije aho twari turi mu 1994, mbere ya Jenoside, n’aho tugeze ubu, dufite impamvu nyinshi zo gushima Imana.”
Iterambere mu bikorwa remezo n’imibereho
Pasiteri Ndayizeye yagaragaje kandi bimwe mu bimenyetso by’iterambere u Rwanda rumaze kugeraho kuva mu 1994.
Yavuze ko muri icyo gihe ingo zari zifite umuriro w’amashanyarazi zari hafi 3%, mu gihe ubu izifite amashanyarazi zirenga 83%, avuga ko ari ishimwe rikomeye Abanyarwanda bakwiye kwishimira.
Yibukije ko mu 1994 Abanyarwanda babonaga amazi meza bari hafi 30%, mu gihe ubu abagerwaho na yo barenga 85%.
Yanagarutse ku mubare w’abanyeshuri biyongereye mu mashuri kubera imbaraga zashyizwe mu burezi. Yavuze ko umubare w’abanyeshuri bo mu mashuri abanza wikubye hafi kabiri, abo mu mashuri yisumbuye ukikuba inshuro 18, mu gihe abo mu mashuri makuru na kaminuza wikubye inshuro 25.
Yavuze kandi ko Abanyarwanda bagerwagaho na serivisi z’imari bari hafi 20%, mu gihe ubu barenga 90%.
Ati: “Ubukungu ntibwigeze bureka kwiyongera, ku buryo hagati y’umwaka wa 1994 na 2025 bwikubye inshuro zirenga 130. Iri ni ishimwe rikomeye dukwiye gushimira Imana.”
Yashimye ko kandi u Rwanda ari igihugu cyitabazwa n’amahanga mu bikorwa byo kugarura amahoro hiryo no hino ku Isi.
Rev. Pasiteri Ndayizeye yagaragaje ko kandi Abanyarwanda bishimira ko benshi muri bo babasha gusenga bityo bikaba bikomeje gutuma babasha gukora bakiteza imbere.

