Musanze: Inkongi yibasiye ibarizo ryatikiriyemo ibya miliyoni 77 Frw
Ku mugoroba wo ku wa 15 Kanama 2026, mu gihe cya sa kumi n’ebyeri n’igice, Ibarizo (Atelier) ry’umuturage witwa Manirakiza wo mu Mudugudu wa Gakoro, Akagari ka Rwambogo, Umurenge wa Musanze, Akarere ka Musanze, ryahiye rirakongoka, inkongi yangiza imashini zibaza n’izisatura imbaho, ibikoresho n’ibicuruzwa by’abakiriya byari bimaze gutunganywa byose hamwe bifite agaciro ka miliyoni zisaga 77 z’amafaranga y’u Rwanda.
Ababonye iyi nkongi bavuga ko umuriro watangiye gukwira mu ibarizo ku buryo bwihuse, utwika ibisenge, imbaho, intebe, inzugi, ibitanda n’ibindi bikoresho byari bihari. Tuyisenge, umwe mu baturage babonye iyi nkongi, avuga ko yabanje kubona ikirere cyuzuyemo indimi z’umuriro, ariko ntiyahita amenya aho waturukaga.
Yagize ati: “Nari ndi ku muhanda wa kaburimbo mbona ikirere cyose kirimo kwaka indimi z’umuriro. Njye nibwiraga ko wenda ari uwatwitse ibiyorero cyangwa se ari ishyamba rihiye, ariko naje gusanga ari ibarizo rya Manirakiza rihiye. Twagerageje kuzimya biratunanira kugeza ubwo ishami rya Polisi rishinzwe guhosha inkongi ryahageze, ariko byari byarangiye kuko ibisenge byari byahiye, n’imbaho kimwe n’ibindi bikoresho byafashwe n’umuriro.”
Barikeka Emmanuel, umuzamu w’ibarizo, avuga ko yatangiye kubona umuriro uturutse ku gice cy’inyuma cy’inyubako, mu gihe we yari ku ruhande rw’imbere. Avuga ko icyo gihe amashanyarazi yari yabuze, ariko nyuma akabona ibishashi by’umuriro, ku buryo atavuga ko iyi nkongi yatewe n’umuriro w’amashanyarazi kandi n’akazi kari karangiye.
Yagize ati: “Njye nk’umuzamu nari ndi ku gice cy’imbere. Urabibona ko iri barizo riri neza neza ku nkengero z’umugezi wa Susa. Ntekereza ko ari umugizi wa nabi waba wajugunyemo igishirira cyangwa umwambi w’ikibiriti. Natwe byadutunguye cyane kuko ibi ntabwo twari tubyiteze.”
Manirakiza, nyiri iri barizo, avuga ko iyi nkongi yamusigiye igihombo gikomeye, kuko umuriro watwaye imashini yakoreragaho ndetse n’ibikoresho by’abakiriya yari amaze gutunganya. Yagize ati: “Mpuye n’igihombo gikomeye cyane kuko imashini zanjye zonyine zifite agaciro ka miliyoni zigera kuri 50 z’amafaranga y’u Rwanda. Ibikoresho byanjye n’iby’abakiriya bifite agaciro ka miliyoni zitarenga 27 z’amafaranga y’u Rwanda. Ibi byose ni igihombo gikomeye.”
Manirakiza avuga ko ikimuteye igihombo kurushaho ari uko nta bwishingizi yari afite bwari kumufasha guhangana n’ingaruka z’iyi nkongi. Yagize ati: “Ubwishingizi bwo ntabwo nari mfite. Ibi bimpaye isomo kandi bagenzi banjye bakwiye kujya bagira ubwishingizi bw’ibyabo n’ababo, kuko iyo ngira ubwishingizi baba banyishyuye nkongera ngakora.”
Uyu muturage avuga kandi ko yari afite imyenda ya banki, bityo ko igihombo yagize gishobora kumugiraho ingaruka mu gihe kiri imbere. Ati: “Banki na yo igiye kuzanyishyuza mu gihe aho nakuraga amafaranga hahiye n’ibikoresho byose.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musanze, Twizerimana Clement yihanganishije Manirakiza ku bw’igihombo yagize, avuga ko kugeza ubu ubuyobozi butaramenya neza icyaba cyateje iyi nkongi.
Yasabye abaturage kurushaho kwirinda ibikorwa byose bishobora guteza inkongi, cyane cyane muri ibi bihe by’izuba. Yagize ati: “Ndihanganisha uyu wahuye n’aka kaga, ariko nanone ngasaba abaturage kwirinda ibyateza inkongi byose cyane cyane muri ibi bihe by’izuba.”
Twizerimana kandi yasabye abacuruzi n’abanyabukorikori kugira ubwishingizi bw’ibikorwa byabo, kugira ngo igihe habaye impanuka nk’iyi batabura aho bahera bongera kubaka. Yagize ati: “Dusaba buri wese gushinganisha ibikorwa bye, harimo n’aba banyabukorikori. Tekereza izi mashini zose n’ibikoresho bikongokeye hano. Iyo agira ubwishingizi aba akomeje ibikorwa bye, none ubu asubiye hasi.”
Yagaragaje ko ubwishingizi bw’ibikorwa n’umutungo bikwiye kuba umuco mu baturage, ashingiye ku kuba Abanyarwanda bamaze gusobanukirwa akamaro ko gushinganisha imitungo itandukanye, irimo imyaka n’amatungo.
Ubuyobozi kandi bwashimiye Polisi y’u Rwanda, ishami rishinzwe gukumira no kuzimya inkongi, kuba baatabaye mu maguro mashya nubwo umuriro wari umaze gukwira mu nyubako. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, CIP Ignace Ngirabakunzi na we yemeje amakuru y’iyi nkongi y’iri barizo, ndetse ashimangira ko Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe kuzimya no gukumira inkongi bahise batabara.
Yagize ati: “Inkongi mu bihe by’impeshyi ituruka ku kantu gato kubera ko ibintu byinshi biba byumye bityo abantu bagirwa inama yo kwitwararika umuriro, bakirinda kujugunya ibishirira aho babonye kuko byongera ibyago byo gutera inkongi.
Iyi nkongi yongeye kwibutsa abaturage ko umuriro muke ushobora guhinduka ibyago bikomeye iyo utajimijwe hakiri kare, bakaba basabwa kwirinda gutemberana umuriro, gutwika ibiyorero ahatagenwe, kujya kurahura bitwaje umuriro ndetse n’abanywa itabi bakajugunya ibisigazwa byaryo ahantu hashobora gufatwa n’umuriro.

