Umunyamakuru M. Iréné yakoze ubukwe n’umukunzi we Nishimwe Liliane

Umunyamakuru M. Iréné yakoze ubukwe n’umukunzi we Nishimwe Liliane

Umunyamakuru Murindahabi Iréné wanshize ‘MIE Empire’ yazamukiyemo Abahanzi nka Niyo Bosco, Vestine na Dorcas yakoze ubukwe n’umukunzi we Nishimwe Liliane, baherutse gusezerana imbere y’amategeko. Ni ubukwe bwabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Kanama 2026, mu nyubako ya ‘Intare Arena’ iherereye ku Gisozi mu Karere ka Gasabo.

Ni ibirori byitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye barimo umunyamakuru akaba n’uvanga imiziki Dj Phil Peter, usobanura filimi Rocky Kimomo, umunyarwenya Fally Merci, umunyamakuru Anitha Pendo, umusobanuzi wa Filimi Sankara, umunyamakuru Rugaju Reagan na mugenzi we Mahoro Nasiri, uzwi ku mbuga nkoranyambaga Kimenyi Tito, umusizi Rumaga Junior n’abandi.

M. Iréné na Liliane bakoze ubukwe nyuma y’iminsi mike basezeranye imbere y’amategeko kuko bakoze iryo sezerano tariki ya 11 Kanama 2026 mu muhango wabereye mu Murenge wa Gishari ho mu Karere ka Rwamagana. Muri ubwo bukwe umuhanzi Mariya Yohana, ni we wabaye Nyirasenge wa Liliane, yemeza ko umugeni ahari kandi umuryango witeguye kumutanga akaba umugore wa Murindahabi Iréné.

M. Irene yashimiye inshuti z’akadasohoka

Nkuko bisanzwe ku munsi w’ubukwe umusore n’umukobwa bashimira abantu babaye hafi, ku ruhande rwa Murindahabi, akaba yashimiye abarimo Aisha Inkindi, Chris Eazy na Dj Phil Peter bahabwa impano nk’inshuti z’akadasohoka z’umuryango wabo mushya.

Ubukwe bwaranzwe n’imisango yo gusaba no gukwa nyuma habaho gusezerana imbere y’Imana ndetse no kwiyakira, aho byose byabereye muri Intare Arena yo ku Gisozi.

Ubwo Nishimwe Liliane yari aje kuramukanya
Murindahabi Irene na Nishimwe bataramiwe kinyarwanda
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  2. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  3. Abacukuzi 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  4. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  5. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48