Nyagatare- Karama: Abagore bavuga imyato amatsinda yo kwizigamira abateza imbere
Abagore bo mu Murenge wa Karama mu Karere ka Nyagatare bibumbiye mu matsinda y’ubwizigame bavuga ko amaze guhindura imibereho y’imiryango yabo binyuze mu kuzigama amafaranga make ya buri cyumweru, aho bibafasha mu kwikenura no kunganira abagabo babo mu iterambere ry’imiryango yabo.
Abo bagore bahura ku mugoroba wa buri wa Gatatu w’icyumweru, buri mu itsinda bise Tugurizanye ririmo abagore 20, umugore akizigamira amafaranga 1500. Ayo mafaranga ashyirwa mu isanduku yabo ariko bakagenda banayaguruzanya bityo bigafasha uyatwaye gukora umushinga uciriritse utuma yikura mu bukene ndetse akanayishyura.
Nizeyimana Jacqueline yagize ati: “Aya mafaranga turayakusanya tukaba dufite uko tugenda tuyagurizanya bitewe n’uko twatomboye, hanyuma umugore uyafashe akaba yagenda akarangura inyanya n’ibindi bicuruzwa akayabyaza umusaruro. Ibyo bituma abasha kugura ibyo akeneye iwe mu rugo akunganira umugabo guhaza umuryango we no kuwuteza imbere”
Ni amafaranga bagabana mu gihe cy’umwaka, aho bavuga ko bayongeranya nayo baba bakura mu bindi bikorwa byabo bya buri munsi bakayagura amatungo cyangwa ibikoresho byo mu ngo zabo biba bikenewe.
Muhawenimana Francose yagize ati: “Nubwo tugenda tuyagurizanya iyo bigeze mu mpera z’umwaka turagabana aho aba yariyongereyeho n’inyungu noneho buriwe wese akajya kwikenura bitewe n’ibyo akeneye mu buryo bwihutirwa. Icyo gihe rero dutangira bushya ubwizigame bw’undi mwaka.”
Akomeza agira ati: ”Nkanjye ubu aho ntangiriye iri tsinda niguriye intebe zo mu nzu tutari dufite mbasha no kugura ihene ubu nayo iri kubyara kandi nzi ko izangeza no ku bindi byinshi.”
Abagore benshi bavuga ko mbere yo kwishyira hamwe bahuraga n’imbogamizi zikomeye. Zirimo kubura uburyo bwo kugera ku mafaranga cyangwa bwaba bunahari bukaba bubagoye
Uwingeneye Clarisse yagize ati: “Mbere twagorwaga no kubona amafaranga twatangiza nk’ubucuruzi bwacu buciriritse. Byatumaga hari abishora mu nguzanyo za lamberi badafitiye n’ubushobozi bwo kuzishyura. Ni ho washoboraga gusanga abantu bari kugurishirizwa n’matungo bari bafite cyangwa n’ako karima kakagenda. Kuri ubu rero twishakiye igisubizo kuko n’ushaka amafaranga menshi abitekereza yarabonye ayo aheraho azi n’uburyo bwo kuyakoresha”
Abo bagore bavuga ko iyi gahunda yo kwizigamira Iyi gahunda y’ubwizigame ifasha imiryango gucunga neza umutungo ifite, ariko ikagira n’uruhare mu iterambere, kunoza imibanire, kubaka ubumwe n’ubufatanye hagati y’abagore.
Nizeyimana yagize agira ati: “Uretse kugurizanya tukiteza imbere iyi gahunda inatuma duhurira hamwe tukagirana inama twungurana , bamwe bigira ku bandi uburyo bwo kubungabunga umuryango no kuwuteza imbere, bikanatuma tugira ubumwe n’urukundo.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe Imibereho myiza Murekatete Juliet, ashimangira ko iyi gahunda ari urugero rwiza rw’ubukungu n’imibereho myiza bishingiye ku bufatanye.
Yagize ati: “Amatsinda y’abagore afite uruhare rukomeye mu iterambere n’imibereho y’abaturage bacu. Ni byiza cyane rero by’umwihariko iyo biri gukorwa n’abagore kuko tubaziho ku kwita ku bintu no kubikora neza baharanira ko bitabapfira ubusa. Iyo abagore bagize uruhare mu guteza imbere umuryango ni ishema kuri bo, ni ishema ku miryango yabo, ni ishema ku kKarere no ku gihugu muri rusange.”
Uyu muyobozi avuga ko aba bakwiye kuba urugero no ku bandi batarinjira muri gahunda yo kwizigamira no kugurizanya.
Kugeza ubu mu Karere ka Nyagatare habarurwa amatsinda yo kwizigamira asaga 300 aho asaga 100 ari ay’abagore gusa.