Umunyeshuri w’u Rwanda yasoje urugendo rw’amateka kuri ‘Pôle Nord’

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Kanama 14, 2026
  • Hashize amasaha 20
Image

Umunyeshuri w’u Rwanda Izere Louise yasoje urugendo rw’ubushakashatsi rw’iminsi 10 kuri Pôle Nord, akoresheje ubwato bw’u Burusiya bukoresha ingufu za Nikeleyeri, aba Umunyarwandakazi wa mbere ugeze kuri iyo ntangiriro y’Isi, nk’uko byatangajwe n’Ikigo cy’u Burusiya gishinzwe Ingufu za Nikeleyeri (ROSATOM).

Izere yari mu rubyiruko rw’imyaka hagati ya 14 na 16 rufite inyota yo kumenya ibijyanye na siyansi, rwatoranyijwe mu bihugu 22 kugira ngo rwitabire ku nshuro ya karindwi urugendo mpuzamahanga rwiswe ‘Icebreaker of Knowledge’ rutegurwa na ‘Rosatom’.

Urugendo rwasojwe ku wa 13 Kanama, nyuma y’uko ubwato ’50 Let Pobedy‘ buvuye i Murmansk bukagera kuri Pôle Nord no mu birwa bya Franz Josef Land, mbere yo kongera gusubira i Murmansk. Uru rugendo kandi rwabaye urwa 200 ubwo bwato bumaze gukora rugana kuri Pôle Nord.

Izere yavuze ko uru rugendo rwari amahirwe yo guhagararira u Rwanda, kubona ubunararibonye mu bikorwa bifatika by’ubushakashatsi bwa siyansi no guhura n’abanyeshuri baturuka mu bindi bihugu bakungurana ubumenyi.

Yagize ati: “Kugera kuri Pôle Nord ni ikintu ntazigera nibagirwa. Kwibonera n’amaso yanjye urubura rwinshi  ruri ahakonja cyane byatumye menya ko hakiri byinshi ku mubumbe wacu bigomba kuvumburwa.”

Yavuze ko uru rugendo rwanatumye arushaho gutekereza ku hazaza he no gushyiraho intego zikomeye kurushaho. Muri uru rugendo, abanyeshuri bakoranye n’abahanga mu bikorwa by’ubushakashatsi, birimo kohereza radiosonde, igikoresho gikoreshwa mu gukusanya amakuru ajyanye n’imiterere y’ikirere.

Yegor Plakhotnyuk, ukuriye imishinga mu Kigo cy’Ubushakashatsi ku Bumenyi bw’Ikoranabuhanga n’Ubwubatsi muri Rosatom, yavuze ko guha urubyiruko amahirwe yo kwibonera ibikorwa bya siyansi ari ingenzi mu kurutera umwete wo kuzayigira umwuga. Yagize ati: “Buri munsi muri ROSATOM, dukora ku bintu byigeze gusa n’ibidashoboka mu bijyanye na siyansi.”

Umuyobozi  w’ubwato ‘50 Let Pobedy‘, Ruslan Sasov, yavuze ko abakozi b’ubwato bishimiye kwakira iyi gahunda kuko ingendo nk’izi zifasha urubyiruko kumenya siyansi no kurushishikariza gukurikirana intego zarwo. Yavuze ko benshi mu banyeshuri bari bafite inzozi zo kugera kuri Pôle Nord no kubona urubura rukunze kugaragara mu bihugu bikonja cyane.

U Rwanda n’Ikigo cy’u Burusiya cya ROSATOM bafitanye ubufatanye muri uru rwego kuva mu 2019, ubwo impande zombi zasinyaga amasezerano agamije guteza imbere abakozi n’abahanga bafite ubumenyi mu by’ingufu za Nikeleyeri.

ROSATOM ivuga ko Abanyarwanda 18 bize amasomo ajyanye n’ingufu za Nikeleyeri muri za kaminuza zo mu Burusiya ubu bakorera mu Rwanda mu rwego rw’izo ngufu n’izindi nzego zijyanye na zo.

Mu 2025, abanyeshuri b’Abanyarwanda icyenda barangije amasomo muri ‘National Research Nuclear University MEPhI’ yo mu Burusiya.

Mu mwaka w’amashuri wa 2026-2027, Rosatom yashyizeho imyanya 20 y’abanyeshuri b’Abanyarwanda baziga ku bijyanye n’ingufu za Nikeleyeri n’amasomo afitanye isano na zo muri za Kaminuza zo mu Burusiya.

Izere Louise ni umwe mu banyeshuri bitabiriye urugendo rwo kuri Pole Nord
  • ZIGAMA THEONESTE
  • Kanama 14, 2026
  • Hashize amasaha 20
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE