Amb. Muhizi yatanze impapuro zimwemerera guhagarira u Rwanda muri Brunei

Amb. Muhizi yatanze impapuro zimwemerera guhagarira u Rwanda muri Brunei

Ambasaderi Innocent Muhizi yashyikirije Umwami wa Brunei, Sultan Haji Hassanal Bolkiah Mu’izzaddin Waddaulah, impampuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri iki gihugu.

Ni umuhango wabereye mu ngoro y’ibwami, Istana Nurul Iman, kuri uyu wa Mbere tariki ya 19 Ukwakira 2026.

Ambasaderi Muhizi ufite icyicaro muri Singapore, asanzwe ahagarariye u Rwanda no muri Australia na New Zealand.

U Rwanda na Brunei bihurira mu Muryango wa Commonwealth. Ibihugu byombi byatangiye umubano ushingiye kuri diplomasi mu Kuboza 2020.

Muri Kamena 2022, Perezida Paul Kagame yabonanye n’Umwami Sultan Haji Hassanal Bolkiah Mu’izzaddin Waddaulah wa Brunei, ubwo yari mu Rwanda yitabiriye inama ya 26 y’Abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Commonwealth (CHOGM), bagirana ibiganiro byibanze ku ngingo zifitabye isano n’inyungu rusange z’ibihugu byombi.

Muri uru rugendo, Umwami wa Brunei Sultan Haji Hassanal Bolkiah Mu’izzaddin Waddaulah yari aherekejwe n’Igikomangoma Abdul Mateen.

Brunei ni igihugu gito ariko gikize giherereye mu Majyepfo y’Iburasirazuba bwa Aziya, gifite abaturage basaga gato ibihumbi 455 000.

Hashize imyaka myinshi, ubukungu bwa Brunei bushingiye ahanini ku kohereza mu mahanga ibikomoka kuri peteroli na gaze, ku buryo hejuru ya kimwe cya kabiri cy’umusaruro mbumbe w’ubukungu bw’iki gihugu gituruka mu mafaranga ava mu bucukuzi bw’ibikomoka kuri peteroli.

Uretse ibyo, umusaruro w’imbere mu gihugu wa Brunei wunganirwa n’inyungu nyinshi zituruka mu ishoramari ryo mu mahanga, ahanini rikorwa binyuze mu kigo cy’ishoramari cya Brunei (BIA), gicungwa na Minisiteri y’imari y’iki gihugu.

Amb. Innocent Muhizi yatanze impapuro zimwemerera guhagarira u Rwanda muri Brunei
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Umuhanzi The Ben yateguje igitaramo cya New year Groove cya 3 19 Ukwakira 2026 Saa 16:59
  2. Ibihugu by’i Burayi byaburiye abaturage babyo bari mu Bufaransa  19 Ukwakira 2026 Saa 16:14
  3. Amavubi U17 yabonye itike ya CAN 2027 nyuma y’imyaka 15  19 Ukwakira 2026 Saa 15:53
  4. Irene Ntale ababazwa no kuba atarabona urubyaro 19 Ukwakira 2026 Saa 15:38
  5. Gatsibo: Bubakiwe ubwiherero n’ibindi bikorwa by’isukura byatwaye miliyoni 950 Frw  19 Ukwakira 2026 Saa 15:22