Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu (NCHR) yasabye abazaba indorerezi mu matora y’inzego z’ibanze kwitwara neza, kubahiriza amategeko no gukurikirana ibikorwa by’amatora mu mucyo, birinda kwivanga mu mikorere yayo.
Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Mbere, tariki ya 19 Ukwakira 2026, mu mahugurwa yateguwe na NCHR, yitabiriwe n’abahagarariye imiryango itari iya Leta, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) n’abandi bafatanyabikorwa bari mu byiciro bitoranywamo ababa indorerezi mu matora.
Aya mahugurwa yari agamije kungurana ibitekerezo ku myitwarire ikwiye y’indorerezi no ku buryo amatora y’inzego z’ibanze azagenda neza. NEC yahatangiye ibiganiro bigaragaza amategeko agomba kubahirizwa n’ibyo indererezi zigomba kubahiriza.
Amatora ateganyijwe gutangira ku rwego rw’umudugudu ku wa Gatandatu, tariki ya 24 Ukwakira 2026, hatorwa abagize Komite nyobozi z’umudugudu n’abagize Inama njyanama.
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Kurengera no Kugenzura Uburenganzira bwa Muntu muri NCHR, Umubyeyi Marie Christine, yashimangiye ko uburenganzira bw’indorerezi bugomba kubahirizwa mu gihe ziba zikurikirana ibikorwa by’amatora ariko na zo zikubaha ubw’abandi.
Yagize ati: “Abantu bakwiye kumenya amategeko agenga amatora. Abari mu miryango itari iya Leta na NCHR bagomba kumenya amategeko abagenga kugira ngo amatora arusheho kugenda neza.”
Yavuze ko indorerezi zifite uruhare rukomeye mu gukurikirana uko amatora agenda, harebwa niba amategeko yubahirizwa n’uburenganzira bw’abaturage bukarindwa.
Yashimangiye ko indorerezi zigomba guhabwa ibyangombwa n’ibikoresho ku gihe, zigakoroherezwa mu kazi kazo kandi zikemererwa gukurikirana amatora mu bwisanzure, hubahirizwa amategeko.
Umubyeyi yavuze ko indorerezi zifasha no kugenzura niba uburenganzira bw’abiyamamaza n’abatora bwubahirizwa, ndetse n’uko ibibazo n’ubujurire bitangwa bisuzumwa hakurikijwe amategeko.
Yagize ati: “Indorerezi z’abakandida zigomba kwemererwa kubahagararira kandi zikarindirwa umutekano. Mu gihe habaye ubujurire, harebwa niba bwasuzumwe, n’umwanzuro wafashwe.”
Uretse indorerezi zo mu Rwanda, muri aya matora hazaba harimo n’izizaturuka muri za Ambasade na za konsila, zizakurikirana imigendekere yayo.
Umuyobozi w’Umuryango utari uwa Leta ushinzwe guteza imbere imiyoborere muri Afurika, Silas Nkusi, yavuze ko bishimiye ko mu mwariza NEC yashyizeho, indorerezi zihagarariye urwego akorera zizemererwa gukorera mu gihugu hose, aho gukorera mu Karere kamwe gusa.
Yagize ati: “Mbere, ibyangombwa bahaga indorerezi byabaga bifite umwihariko wa buri Karere. Twasabye ko twemererwa gukorera mu gihugu hose.”
Yakomeje avuga ko bateganya gukurikirana uko amatora agenda kugira ngo barebe niba uburenganzira bw’abaturage, cyane cyane abafite ubumuga n’abandi bashobora guhura n’imbogamizi, bwubahirizwa.
Ku ruhande rwa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Komiseri Nyiramadirida Fortunée yavuze ko indorerezi zigomba gusobanukirwa inshingano zazo, kuko zitemerewe kwivanga mu bikorwa by’amatora.
Yasobanuye ko raporo z’indorerezi zifasha NEC. mu gusuzuma uko amatora yagenze no kumenya ibikwiye kunozwa mu matora akurikiraho.
Nyiramadirida kandi yashimangiye ko indorerezi zigomba kwirinda gutanga amakuru atari yo, ahubwo zikandika ibyo zabonye bitagenze neza, bikazashyirwa muri raporo zitanga nyuma y’amatora.
Yagize ati: “Indorerezi zikwiye kwirinda gutanga amakuru atari yo. Ibyo zabonye bitagenze neza zigomba kubyandika muri raporo, ariko zikirinda kwivanga mu matora.”
Ingengabihe y’amatora
Ni amatora azatorwamo abayobozi kuva ku rwego rw’Umudugudu kugera ku turere, ariko harimo n’abazatorwa ku rwego rw’uturere bazaba bahagarariye inzego batorewe ku rwego rw’Igihugu.
NEC igaragaza ko aya matora azatangirira ku rwego rw’Umudugudu tariki ya 24 Ukwakira 2026, agakomeza ku Kagari, Umurenge n’Akarere, ndetse hazaba n’amatora y’inzego zihagarariye abagore, urubyiruko n’abafite ubumuga, kugeza ku rwego rw’Intara n’Umujyi wa Kigali ndetse n’abazaba bari mu Nama z’Igihugu.
Ibikorwa byo kwakira indorerezi byatangiye ku wa 1 Ukwakira 2026, kizageza ku wa 22 Ukwakira.
Kuva tariki ya 10 kugeza ku ya 21 Ukwakira, NEC irimo kandidatire z’abifuza kujya mu Nama Njyanama z’Uturere na ho ku wa 26 Ukwakira hazemezwa kandi hatangazwe urutonde rw’agateganyo rw’abakandida, mu gihe urutonde rwa nyuma ruzatangazwa ku wa 30 Ukwakira.
Ku wa 24 Ukwakira ni bwo hazaba amatora ku rwego rw’Umudugudu aho hazatorwa Komite Nyobozi y’Umudugudu, Umujyanama uhagarariye Umudugudu mu Nama Njyanama y’Akagari, abakandida babiri b’abagore batorwamo abajyanama bangana na 30% by’abagize Inama Njyanama y’Akagari.
Uwo munsi kandi hazatorwa n’abagize Komite Nyobozi z’Inama z’Abagore n’Urubyiruko ku rwego rw’Umudugudu.
Ku wa 31 Ukwakira, amatora azakomereza ku rwego rw’Akagari hatorwe Umujyanama uhagarariye Akagari mu Nama Njyanama y’Umurenge, abajyanama b’abagore bangana na 30% by’abagize Inama Njyanama y’Umurenge, abakandida babiri b’abagore bangana na 30% by’abagize Komite Nyobozi z’Inama z’Abagore.
Hazatorwa kandi abagize komite nyobozi z’Inama z’Igihugu ku rwego rw’Akagari, abajyanama bahagarariye ibyiciro byihariye ndetse na Biro y’Inama Njyanama y’Akagari.
Ku wa 7 Ugushyingo, amatora azakomeza ku rwego rw’Umurenge, aho hazatorwa abajyanama bahagarariye ibyiciro byihariye, Komite Nyobozi z’Inama z’Abagore, Urubyiruko n’Abafite Ubumuga.
Hazatorwa kandi abajyanama b’abagore bangana na 30% mu bagize Inama Njyanama y’Umurenge ndetse na Biro y’Inama Njyanama y’Umurenge.
Kuri iyo tariki ya 7 Ugushyingo kandi ni bwo hazatangira ibikorwa byo kwiyamamaza ku bakandida bahatanira imyanya mu Nama Njyanama z’Uturere.
Ibi bikorwa bizakorwa kugeza ku wa 21 Ugushyingo 2026 bivuze ko abaziyamamariza kuyobora uturere bazagira iminsi 15 yo kwiyamamaza.
Ku wa 14 Ugushyingo, hazatorwa abagize Komite Nyobozi z’Inama z’Abagore, Urubyiruko n’Abafite Ubumuga ku rwego rw’Uturere.
Ku wa 17 Ugushyingo, hazatorwa abagore batanu bazaba bagize Inama Njyanama z’Uturere, mu rwego rwo kubahiriza ihame rya 30% by’abagore.
Ku wa 21 Ugushyingo, hazatorwa abajyanama umunani rusange bazaba bagize Inama Njyanama z’Uturere maze ku wa 24 Ugushyingo hatorwe abagize Biro y’Inama Njyanama y’Akarere ndetse na Komite Nyobozi y’Akarere.
Komite Nyobozi y’Akarere igizwe n’Umuyobozi w’Akarere n’Abayobozi b’Akarere bungirije babiri, umwe ushinzwe iterambere ry’ubukungu n’undi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage.
Ku wa 28 Ugushyingo, hazatorwa Komite Nyobozi z’Inama z’Abagore n’Inama y’Abafite Ubumuga ku rwego rw’Intara n’Umujyi wa Kigali naho ku wa 30 Ugushyingo 2026 hatorwe abagize izi Komite Nyobozi z’Inama z’Igihugu.
NEC ivuga ko ku wa 15 Ukuboza 2026 ari bwo inzego z’Inama z’Igihugu zizaba zuzuye, mu gihe raporo rusange y’amatora igomba gutangwa bitarenze ku wa 30 Ukuboza 2026.
Aba bayobozi mu nzego z’ibanze bagiye gutorwa, bagira manda y’imyaka itanu ishobora kongerwa inshuro imwe binyuze mu yandi matora.









Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE