Ngororero: Abana 2 barohamye muri Nyabarongo, 1 arohorwa yapfuye undi arabura

  • HABIMANA Eric
  • Kanama 15, 2026
  • Hashize amasaha 3
Image

Abana babiri bari hagati y’imyaka icyenda na 12 bo mu Karere ka Ngororero, Umurenge wa Ngororero, barohamye muri Nyabarongo ubwo bari bagiye koga, umwe muri bo aza kuboneka yapfuye undi we ntiyaboneka. Iyo mpanuka yabaye ku mugoroba wo ku wa 13 Kanama 2026, amakuru avuga ko abo bana bavuye iwabo berekeza ku mugezi wa Nyabarongo, aho bari bagiye koga, ariko bakigeramo amazi ahita abatwara.

Ku wa 14 Kanama 2026, ibikorwa byo gushakisha abo bana byakomereje muri Nyabarongo bikorwa n’inzego zitandukanye, aho umwe muri bo yabonetse yapfuye, mu gihe mugenzi we ataraboneka. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngororero, Barekayo Jean Marie Vianney, yemeje iby’iyi mpanuka, avuga ko ubuyobozi bwamenye amakuru y’uko abo bana barohamye bugahita butangira ibikorwa byo kubashakisha.

Ati: “Yego, ni byo. Hari abana babiri barohamye muri Nyabarongo ubwo bari bagiye koga, ni abana bari mu kigero cy’imyaka 9 na 12. Ejo bavuye iwabo berekeza kuri Nyabarongo, bajyamo bagiye koga ariko amazi ahita abatwara barabura. Ubu twazindukiye mu bikorwa byo kubashaka hamwe n’izindi nzego, umwe yabonetse, undi turamubura.”

Yasabye ababyeyi n’abaturage muri rusange gukomeza kwita ku bana, cyane cyane muri ibi bihe by’ibiruhuko, bakirinda kubajyana ahantu hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga. Yavuze ko imigezi minini nka Nyabarongo ishobora guteza ibyago bikomeye, kuko abana bashobora kuyegera cyangwa kuyinjiramo bakahasiga ubuzima.

Ati: “Abaturage barasabwa kwirinda kujyana abana ku migezi, cyane cyane nk’uyu mugari. Ahubwo bakajya babahozaho ijisho nko muri ibi bihe by’ibiruhuko, kuko umwana ashobora kugucika akajyamo bikaba byateza ibyago byo kubura ubuzima. Ni byiza rero ko umwana ava mu rugo uzi aho yerekeje kugira ngo hirindwe izi mpanuka.”

Umugezi wa Nyabarongo si ubwa mbere ugaragaramo impanuka zituma abantu bahasiga ubuzima, muri Werurwe 2026, mu Karere ka Muhanga, Umurenge wa Nyarusange, umushoferi wari utwaye ikamyo yarohamye muri uyu mugezi. Ibikorwa byo kumushakisha byarangiye atabonetse. Abari mu bikorwa byo kumushaka babonye igice cy’inyuma cy’ikamyo, ariko we ntiyaboneka.

No mu Karere ka Ngororero, Umurenge wa Gatumba, umwana yaguye muri Nyabarongo ubwo yahungaga abantu bari bamusanze mu bikorwa byo gucukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe, na we ahasiga ubuzima.

  • HABIMANA Eric
  • Kanama 15, 2026
  • Hashize amasaha 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE