Burera: Pariki y’Ibirunga yibasiwe n’inkongi y’umuriro

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Kanama 14, 2026
  • Hashize amasaha 3
Image

Pariki y’Igihugu y’Ibirunga yibasiwe n’inkongi y’umuriro yatangiye kugaragara mu gitondo cyo kuri uyu wa 14 Kanama 2026, mu Murenge wa Cyanika, Akagari ka Nyagahinga, mu ishyamba riri ku Kirunga cya Muhabura mu Karere ka Burera. Iyi nkongi yateje impungenge ku baturage batuye hafi yayo cyane cyane bitewe n’uko umuriro wagaragaye mu gice cyo hejuru cy’umusozi, ahantu bigoye kugera no kuwuhashya.

Umwe mu baturage batuye hafi y’aka gace witwa Kanyabashi, uri mu isantere ya Nyagahinga, yavuze ko amakuru y’inkongi yayamenye mu gitondo. Avuga ko kuba umuriro uri mu gice cyo hejuru cy’ishyamba ry’ikirunga cya Muhabura bituma abaturage bahangayikishwa n’uko ushobora gukomeza gukwira mu ishyamba.

Yagize ati: “Twabyumvise mu gitondo ko umuriro watangiye muri pariki. Abaturage twahise tubimenya turatabara kuko ni ishyamba ritwegereye. Ikiduhangayikishije ni uko umuriro uri haruguru cyane kandi kuhagera biragoye.”

Undi muturage wo muri aka gace witwa Mukamwezi, avuga ko abaturage bakiriye aya makuru bafite impungenge, kuko Pariki y’Igihugu y’Ibirunga ari umutungo w’ingenzi w’ibidukikije kandi inkongi ishobora kugira ingaruka ku bimera n’inyamaswa biyibamo.

Umuyobozi wa Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, Uwingeri Prosper, yemeje ko inkongi yabaye mu Murenge wa Cyanika, Akagari ka Nyagahinga, avuga ko amakuru yayo bayamenye mu gitondo. Yavuze ko kugeza ubu hataramenyekana neza icyateye inkongi, ariko ko inzego zitandukanye zari zahageze kugira ngo zihangane n’umuriro.

Yagize ati: “Ni byo koko iyi pariki yahuye n’inkongi y’umuriro. Kugeza ubu natwe ntabwo turamenya icyaba cyayiteye nyirizina. Ubu inzego zose zahageze turimo kuzimya umuriro dufatanyije n’abaturage. Ntabwo turamenya neza impamvu yateye iki kibazo, gusa dutekereza ko haba hari uwashyizemo umuzinga akaza guteza impanuka cyangwa se yaba ari umuhinzi wari hafi aho. Icyambere ni uko tugiye gutabara.”

Uwingeri avuga ko icyihutirwa ari uguhagarika ikwirakwira ry’umuriro no kurinda ko wakomeza kwangiza ibice byinshi by’iyi pariki. Kugeza ubu, nta makuru aragaragaza ubuso bw’ishyamba bwamaze kwangizwa n’iyi nkongi cyangwa ibyangijwe n’umuriro.

Abaturage batuye hafi ya Pariki y’Igihugu y’Ibirunga bavuga ko inkongi nk’iyi ibahangayikisha bashingiye ku kamaro k’ishyamba mu kubungabunga ibidukikije no kurengera umutungo kamere. Bavuga ko iyo umuriro ujimijwe hakiri kare, bishobora gufasha kugabanya ingaruka ushobora guteza ku bimera, inyamaswa ndetse n’ibindi binyabuzima biri muri pariki.

Banasaba abaturage gukomeza kugira uruhare mu kurinda pariki no gutanga amakuru ku gihe, igihe babonye ibikorwa bishobora guteza inkongi. Iyi nkongi ibaye mu gihe Pariki y’Igihugu y’Ibirunga yabayemo inkongi mu mwaka wa 2017, aho ibikorwa byo kuwuzimya byari byitabiriwe n’abaturage ndetse hifashishwa n’indege.

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu mu Ntara y’Amajyaruguru CIP Ignace ngirabakunz,i yavuze ku bufatanye n’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kuzimya inkongi n’ubutabazi  n’abaturage bari mu gikorwa cyo kuzimya.

Yagize ati: “Iby’iyo nkongi twabimenye nka Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe kuzimya inkongi n’ubutabazi hamwe n’abaturage bihutiye gutabara kuri ubu hakomeje ibikorwa byo kuzimya iyo nkongi.”

Hari kandi inkongi zavuzwe mu myaka yashize, ariko impamvu y’iyi nkongi yo ku wa 14 Kanama 2026 ntiramenyekana neza.

Inkongi y’umuriro yibasiye ikirunga cya Muhabura, hari gukorwa ibikorwa byo kuyizimya
  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Kanama 14, 2026
  • Hashize amasaha 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE