U Rwanda na RDC baganiriye ku gushyira mu bikorwa Amasezerano ya Washington basinyanye

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Kanama 14, 2026
  • Hashize amasaha 4
Image

U Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bemeranyije guteza imbere ingamba ebyiri zigamije gukomeza gukurikirana no kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’Amasezerano ya Washington byasinyanye, bigakorerwa aho ikibazo kiri.

Iyi myanzuro yafashwe mu nama ya gatandatu y’Urwego Ruhuriweho rushinzwe Guhuza Ibikorwa by’Umutekano (JSCM), yabaye ku wa 12-13 Kanama 2026 ku cyicaro cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika i Geneve mu Busuwisi aho ibyo biganiro byimuriwe.

JSCM ni imwe mu nzego zashyizweho mu rwego rwo gushyigikira ishyirwa mu bikorwa ry’inzira y’amahoro hagati y’u Rwanda na RDC, ishingiye ku Masezerano ya Washington yashyizweho umukono n’Abakuru b’ibihugu, Paul Kagame w’u Rwanda  na Félix Tshisekedi wa RDC, i Washington ku wa 4 Ukuboza 2025.

Aya masezerano yashyizeho uburyo bwo gukemura ibibazo by’umutekano hagati y’ibihugu byombi, cyane cyane ikibazo cy’umutwe wa FDLR, ugizwe ahanini n’abari mu ngabo n’imitwe yagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Uyu mutwe wafatiwe ibihano n’Umuryango w’Abibumbye na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kandi umaze imyaka myinshi ukorera mu Burasirazuba bwa RDC, ukaba kandi waragiye ugira uruhare mu bitero byibasira u Rwanda ndetse n’ihohoterwa rikorerwa Abanyamulenge n’abandi baturage bo mu bwoko bw’Abatutsi bo muri RDC.

Mu rwego rw’amasezerano y’amahoro, Guverinoma ya RDC itegerejweho gusenya FDLR, mu gihe nyuma y’ibyo, u Rwanda rugomba gukuraho ingamba z’ubwirinzi  rwashyizeho kubera icyo kibazo.

Nubwo izi ngamba ebyiri zemeranyijweho zitasobanuwe mu buryo burambuye, itangazo ryahuriweho ryasohotse nyuma y’inama ryavuze ko impande zombi zasabye Leta Zunze Ubumwe za Amerika gusuzuma niba ibyo ziyemeje byubahiriza.

Riti: “RDC n’u Rwanda byemeranyije guteza imbere ingamba ebyiri zigamije gukomeza gukurikirana no kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’Amasezerano ya Washington, bigakorerwa ahari ikibazo. Impande zombi zasabye Leta Zunze Ubumwe za Amerika gusuzuma izi ngamba zombi no gutanga ibitekerezo byazo mu nama itaha ya JSCM.”

Ibihugu byombi kandi byemeranyije kuzagira inama y’impande eshatu, u Rwanda, RDC na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) yo gutegura ibikorwa byo kubahiriza ayo masezerano ikaba  izaba mu Ukwakira 2026, ikazasoza ishyizeho gahunda nshya y’ibikorwa (Operations Order) izayobora ibikorwa bihuriweho n’impande zombi.

Inama yabereye i Geneva mu Busuwisi yahuje abahagarariye u Rwanda na RDC, hamwe n’abahagarariye Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Qatar, Togo nk’igihugu gihagarariye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe mu biganiro by’amahoro, ndetse na Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Impande zombi zemeye ko inama ya karindwi ya JSCM izabera i Geneva ku wa 16-17 Nzeri 2026.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame na Perezida wa RDC, Felix Antoine Tshikesedi basinye amasezerano i Washington
  • ZIGAMA THEONESTE
  • Kanama 14, 2026
  • Hashize amasaha 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE