Nyagatare: Abari barahishe inzoga zitujuje ubuziranenge bazishyiriye ubuyobozi ku bushake

  • HITIMANA SERVAND
  • Kanama 14, 2026
  • Hashize amasaha 6
Image

Abatuye mu mujyi wa Nyagatare ndetse n’ubuyobozi batunguwe na bamwe mu bacuruzi n’abandi bari barahishe mu nzu zabo inzoga zitujuje ubuziranenge, bazindutse bazigaragariza abayobozi ndetse barazibashyikiriza kugira ngo zijyanwe kumenwa.

Mu gitondo cyo ku wa Kane ni bwo abari bafite zimwe mu nzoga bagiye bahisha nyuma yo guhagarika icuruzwa ryazo, bagaragaye bazizanira abashinzwe kuzikusanya ndetse abandi bagasaba abayobozi kuza kureba aho bagiye bazihisha ngo bazihakure bazitware.

Abo baturage biganjemo abacuruzi bavuga ko ibi babikoze nyuma yo kumva umuburo w’inzego zitandukanye zirimo izibabwira ububi bw’izo nzoga ndetse n’ababashishikariza kutagira izo basigarana. Nizeyimana Jean Baptiste wari ufite ububiko bw’inzoga yihamagariye ubuyobozi abubwira ko mu nzoga zabujijwe azifite abasaba ko baza kuzitwara.

Ati: “Umutimanama wansabye guhamagara nkazibagaragariza bakazitwara. Numvaga ko ntakwiye gukomeza kuzicuruza aho nafashe n’umwanzuro wo gukoresha imodoka yanjye nkabafasha kuzigeza aho zizamenwa.”

Mukwaya Remy yagize ati: “Njyewe nafashe icyemezo ku giti cyanjye nijoro mvuga ko nza kuzigaragaza kuko tucyumva ko zahagaritswe twazipakuruye tujya kuzihisha dutekereza ko bihinda bigashira tugakomeza gucuruza. Gusa nyuma y’ibiganiro bitandukanye bigaruka ku bubi bw’izi nzoga nageze aho numva nzivuyeho nanga kwizirika ku bihombo nabonaga ziri kuntera.”

Akomeza agira ati: Nanjye icyintunguye ni ugusanga hari n’abandi bari kuzizana aho wigira ngo twabivuganyeho. Ntawavuganye n’undi ngira ngo ahari twese twakiriye ibivugwa kuri izi nzoga.”

Ange Murekatete we avuga ko hari inzoga yari yaratanze ariko ko abaje kuzitwara basanze izindi nyinshi yazihishe. Kuri ubu ngo yasanze ari byiza kumvira ubuyobozi kugira ngo bitazamugonganisha n’amategeko.

Ati: “Nabanje gutsimbarara cyane ko nari nanditswe mu batanze inzoga zabo, ariko nyuma y’ibiganiro bitandukanye yaba ibitangwa na Polisi kuri radio n’ibyo abayobozi bacu baduha badusaba kuzizana ku bushake, bakongeraho ko uzazifatanwa we azabihanirwa, umutimanama wanyemeje kuzizana zose ndetse nsaba n’ubuyobozi kuza bakareba aho nazibikaga bakibonera ko nzihamaze.”

Ati: “Ikindi navuga ni uko uretse kuba nzitanze, muri bwa butumwa butandukanye nagiye numva, nasobanukiwe ububi bw’izi nzoga, kuko koko nasanze hari abazinywaga bakangirika bikomeye. Niyemeje njye kwikiranura na Leta rero nkazizana ku bushake bitangonganishije n’amategeko.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare bwashimiye abacuruzi n’abandi bari baragiye bahisha inzoga zitujuje ubuziranenge bafashe icyemezo cyo kuzigaragariza ubuyobozi ku bushake. Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Wungirije Ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage Murekatete Juliet wari mu bikorwa byo kwakira izi nzoga.

Yagize ati: “Niba hari ikintu kidushimishije ni iki gikorwa cy’abaturage bagize uyu muhate wo kwizanira izi nzoga ndetse bakatwereka n’aho izindi ziri. Ibi biratwereka ko bumvise impamvu ubuyobozi bwafashe icyemezo cyo kuzikura ku isoko ndetse ubu ni bwo tugira icyizere ko zishira mu baturage.”

Akomeza agira ati: “Turasaba ko ubu bushake bw’abaturage bo mu mujyi wa Nyagatare n’abandi babugira, tugafatanya gukura izi nzoga hafi y’imiryango yacu. Abantu bumve ko ntawugamije kubahombya ko ari icyemezo cyafashwe mu bushishozi bw’ubuyobozi bw’igihugu hagamijwe kurengera ubuzima bw’Abanyarwanda. Tubijyanemo neza rero turandure izi nzoga.”

Mu nzoga zakusanyijwe zari mu makarito agera ku 2 000 z’ubwoko butandukanye ziganjemo iyitwa ‘Kasesa’ na ‘Uruvange’. Izi zikaba zahise zijyanwa ahateganyijwe hasanzwe hamenwa inzoga zikusanywa hirya no hino muri ako Karere kuva iki gikorwa cyatangira.

Amakarito yiganjemo Kasesa yari yarahishwe yazanwe n’abaturage
  • HITIMANA SERVAND
  • Kanama 14, 2026
  • Hashize amasaha 6
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE