Musanze: Abaturage basaba ko ikiraro cya Mutobo cyubakwa mu buryo burambye

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Kanama 13, 2026
  • Hashize amasaha 2
Image

Abaturage bo mu Mirenge ya Gataraga na Kimonyi mu Karere ka Musanze bavuga ko ikiraro cya Mutobo, gihuza iyi mirenge, kimaze imyaka igera kuri itatu kidakoreshwa neza kubera gusaza kw’ibiti bikigize, bikabangamira imigenderanire n’ubuhahirane.

Iki kiraro giherereye hafi y’is­anteri y’ubucuruzi ya Gataraga, kikaba cyubatse mu biti bimaze imyaka isaga 20. Abaturage bavuga ko uko imyaka ishira ibi biti bigenda bisaza kuko bikomeza kubora, ku buryo bamwe batinya kukinyuraho kubera impungenge z’umutekano wabo.

Mu gihe iki kiraro cyari kigikoreshwa neza, abaturage baturuka mu Gataraga bajya mu mirima yabo iri mu Murenge wa Kimonyi, kimwe n’abava Kimonyi bajya muri Gataraga bavuga ko bakoraga urugendo rw’iminota 25 gusa. Kuri ubu, kubera kutagikoresha, bagomba kuzenguruka, urugendo rukaba rushobora kumara hafi isaha n’igice.

Mukandekezi Collette, umuhinzi wo mu Kagari ka Rubindi, Umurenge wa Gataraga, avuga ko ikibazo cy’iki kiraro kibangamira cyane abahinzi bafite imirima hakurya y’iki kiraro.

Yagize ati: “Mu guhe iki kiraro cyari kigikoreshwa, nakoreshaga iminota nka 25 nkagera mu murima. Ubu ngomba kuzenguruka nkamara hafi isaha n’igice. Ibi bituma dutakaza igihe kinini kandi by’umwihariko mu gihe cy’ihinga buri munota uba ufite agaciro.”

Avuga ko n’umusaruro wabo uhura n’ingorane mu kuwugeza ku isoko, kuko inzira ndende ituma bawutwara bigoranye, ndetse n’abawikorera ku mutwe bakabasaba amafaranga menshi kubera intera ndende.

Mukandekezi avuga kandi ko gusaza kw’ibiti by’ikiraro bituma abaturage bagira ubwoba bwo kugikoresha.

Yagize ati: “Hari ibiti bigenda bisaza ndetse bimwe bikarigitamo. Iyo ubibonye ugira ubwoba bwo kunyuraho, kandi dufite imirima hakurya. Turifuza ko iki kiraro cyasanwa cyangwa kikubakwa bushya ku buryo burambye, tukongera kubona uburyo bworoshye bwo kugera mu mirima no kugeza umusaruro ku isoko.”

Imanirimaso Theogene, umwe mu baturage b’aka gace ko mu murenge wa Kimonyi, avuga ko ikibazo cy’ikiraro kitagarukira ku buhinzi n’ubuhahirane gusa, ahubwo ko kigira ingaruka no ku mutekano w’abaturage n’imitangire ya serivisi.

Avuga ko hari n’abakozi b’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ingufu, REG, bajya gusana imiyoboro y’amashanyarazi muri aka gace bagomba kuzenguruka kubera ko badashobora gukoresha iki kiraro, bikoreye n’ibikoresho, ibintu ngo bibateza imvune no guta umwanya munini bajya gusana cyangwa gukora umuyoboro.

Yagize ati: “Iki kiraro kibangamira iterambere kuko kibuza abaturage kugenderanira uko bikwiye. N’iyo abakozi baza gusana umuriro hari igihe bibasaba kuzenguruka. Hari abaturage bagiye bakigwamo; abagera kuri batatu bagwamo baravunika, bamwe banasigarana ubumuga, kuko bajyaga kwivuriza CHUK , urumva babaga babaye ibisenzegeri.”

Imanirimaso avuga ko kuba iki kiraro kiri ahantu hazengurutse amashyamba na byo bituma abaturage batinya kugikoresha, cyane cyane iyo umuntu agiye kuhanyura wenyine, ikindi n’abajya kuyasarura babura aho banyuza umusaruro w’amashyamba.

Yagize ati: “Ubu nta muntu wahirahira ngo aze muri aka gace wenyine kuko hari abashobora kwambukira hano bakagwamo, bigatuma ubutabazi butinda kugera ku wahagiriye ikibazo. Turasaba inzego bireba, cyane cyane Akarere, kugira icyo zikora. Nibura hakongerwaho ibiti bishya bikomeye mu gihe hagitegerejwe ko cyubakwa mu buryo burambye.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze buvuga ko ikibazo cy’iki kiraro bukizi, kandi ko cyashyizwe ku igenamigambi ry’ibikorwa bizakorwa mu minsi iri imbere.Nk’uko Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Uwanyirigira Clarisse, abivuga ngo Akarere kamaze kubona ko iki kiraro gishaje kandi ko gahunda ari ukukubaka mu buryo burambye.

Yagize ati: “Yego, kiriya kiraro kiri mu byo akarere gateganya kubaka kuko bigaragara koko ko gishaje. Kuri ubu Akarere kakaba karagishyize ku rutonde rw’ibigiye kuzakorwa mu minsi iri imbere. Twahereye ku byari bishaje cyane, tukaba tuzacyubaka mu minsi iri imbere mu buryo burambye.”

Uwanyirigira avuga ko mu gihe hagitegerejwe kubakwa kw’iki kiraro, akarere kari gushaka uburyo cyasanwa by’agateganyo binyuze mu muganda, hagashyirwaho ibiti bishya kandi bikomeye.

Yagize ati: “Mu gihe tutari twatangira kucyubaka mu buryo burambye, tugiye gushaka uburyo twagisana binyuze mu muganda, hashyirwaho ibindi biti bikomeye bishya.”

Yasabye abaturage gukomeza kwirinda kunyura kuri iki kiraro kugeza igihe kizasanwa, kubera ko gishobora kubateza impanuka, cyane ko kiri hejuru y’ahantu harehare.

Yagize ati: “Ndasaba abaturage kwirinda kunyura kuri kiriya kiraro kuko gishobora kubateza akaga mu gihe kitari cyasanwa, cyane ko n’ubujyakuzimu bwacyo bigaragara ko ari burebure. Bakomeze kwirinda impanuka yaterwa n’iki kiraro.”

Abaturage bavuga ko bategereje ko iyi gahunda ishyirwa mu bikorwa, kuko kubaka iki kiraro bitazabafasha gusa mu migenderanire, ahubwo bizorohereza n’abahinzi kugeza umusaruro ku masoko, abatanga serivisi kugera ku baturage ndetse n’abaturage gukomeza gukorana hagati y’Imirenge yombi.

Abaturage bavuga ko ikiraro cya Mutobo hari abagiye bagikomerekeraho
Abahinzi ngo babanza kuzenguruka mbere y’uko bagera mu masambu yabo kubera gutinya ikiraro cya Mutobo
  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Kanama 13, 2026
  • Hashize amasaha 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE