Afghanistan: Abana hafi miliyoni 4 bari mu mirire mibi ikabije
Ubushakashatsi bw’Umuryango Mpuzamahanga uharanira uburenganzira n’imibereho myiza y’abana ku Isi, Save the Children bwagaragaje ko abana bagera kuri miliyoni 3,7 muri miliyoni 6,7 bari munsi y’imyaka itanu muri Afghanistan bari mu mirire mibi ikabije kandi icyo kibazo gikomeje kwiyongera.
Ubwo bushakashatsi bwatangajwe kuri uyu wa 13 Kanama 2026, bwagaragaje ko icyo kibazo cyatijwe umurindi no kugabanyuka kw’imfashanyo amahanga yageneraga icyo gihugu no gufunga kw’ibigo 600 byatangaga serivisi zitandukanye z’ubuzima, harimo kuvura no gukurikirana abana bari mu mirire mibi; cyafashaga abantu hafi miliyoni 4.
Save the Children igaragaza ko ikibazo cyarushijeho gukomera mu gihembwe cya kabiri cya 2026, ugereranyije n’igihe nk’icyo mu mwaka ushize, kandi ko mu myaka ine ishize umubare w’abana bari mu mirire mibi wazamutseho 14%.
Imfashanyo Afghanistan yakiraga zaragabanyutse cyane nyuma y’amabwiriza yo mu 2025 ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yo kugabanya inkunga no kuba ibihugu byinshi bihanganye n’ibibazo by’ubukungu n’intambara n’ibindi.
Imibare igaragaza ko mu 2022, Afghanistan yakiriye inkunga zingana na miliyari 327 z’amadolari ya Amerika, ariko mu 2025, zaramanutse zigera kuri miliyari 1 y’amadolari ya Amerika, mu gihe muri uyu mwaka hamaze kuboneka imfashanyo ya miliyoni 438 z’amadolari ya Amerika bivuze ko hakiri icyuho cya 74% nkuko Save the Children ibivuga.
Kuva muri Nzeri 2023, abaturage ba Afghanistan biyongereyeho 12%, bitewe n’uko abarenga miliyoni 6 batahutse bavuye mu bihugu nka Pakistan na Iran, nyuma yuko ibyo bihugu bikajije ingamba zo gutahura impunzi z’icyo gihugu.