Isiganwa ry’amagare “Umusambi Race” rigiye gukinwa ku nshuro ya kane
Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY) ku bufatanye n’Umuryango Nyarwanda ushinzwe Kubungabunga Ibinyabuzima byo mu Gasozi (RWCA) bateguye isiganwa ryiswe “Umusambi Race” rigamije kubungabunga inyoni y’umusambi.
Iri siganwa rigiye gukinwa ku nshuro ya Kane riteganyijwe ku wa Gatandatu, tariki ya 22 Kanama 2026, rizazenguruka igishanga cy’u Rugezi mu Karere ka Burera na Gicumbi, ahabarizwamo ¼ cy’imisambi yose yo mu Rwanda, rikinwe n’ababigize umwuga ndetse n’abatarabigize umwuga.
Ku wa Gatandatu, tariki ya 22 Kanama 2026, isiganwa rizakinirwa mu mihanda y’igitaka, aho abazasiganwa kuva ku ngimbi kugera ku bakuru, abatarabigize umwuga bagabanyijwe mu byiciro bibiri bijyanye n’ubushobozi bwabo aho bamwe bazasiganwa mu bilometero 50 abandi 89.
Abazakoresha amagare asanzwe ya Matabaro batabigize umwuga (abakinnyi badafite licence za FERWACY), bazasiganwa ku ntera y’ibilometero 40.
Mu mwaka ushize wa 2025 mu bagabo iri siganwa ryegukanywe na Niyonkuru Samuel mu gihe mu bagore ryegukanywe na Nirere Xaverine.

