Shema Fabrice uyobora FERWAFA yatawe muri yombi

Shema Fabrice uyobora FERWAFA yatawe muri yombi

Urwego rw’Ubungezacyaha RIB rwatangaje ko rwataye muri yombi Shema Ngoga Fabrice usanzwe uyobora ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), akurikiranyweho icyaha cyo gutanga sheki itazigamiye.

Ni amakuru Imvaho Nshya yahamirijwe n’Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry kuri uyu wa 11 Kanama 2026.

Yagize ati: “Tariki ya 11 Kanama uyu mwaka wa 2026, RIB yafunze Shema Ngoga Fabrice, akurikiranweho gutanga sheke itazigamye”.

Yavuze ko afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kicukiro mu gihe iperereza rikomeje no ku bindi byaha bifitanye isano n’icyo cyaha akurikiranweho

Gutanga sheki itazigamiye bihanwa n’ingingo ya 373 y’Itegeko Ngenga N° 01/2012/OL ryo kuwa 02/05/2012 ivuga mu gika cya 1 n’icya 40 ko: umuntu wese utanga, abizi, sheki itazigamiwe n’uwemera, abizi neza, kwakira sheki (cheque) itazigamiwe bahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshanu (5) kugeza ku icumi (10) z’agaciro k’amafaranga ari kuri iyo sheki; n’ibindi umucamanza ashobora gutanga nkuko itegeko ribiteganya.

Naho ingingo ya 374 ivuga ko: umuntu wese utanga sheki itazigamiye, ahanishwa ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi makumyabiri (20.000) kugeza ku bihumbi mirongo itanu (50.000), mu gihe nyir’ugutwara sheki nta buriganya yishyuwe mbere yo kuregera inzego z’ubutabera.

Shema yinjiye muri FERWAFA ku wa 30 Kanama 2025, nyuma yo gutorerwa mu Nteko Rusange isanzwe hamwe n’abagize komite nyobozi, asimbuye Munyantwali Alphonse wari umaze Imyaka ibiri ayiyobora mu nzibacyuho.

Uretse kuba Shema Fabrice ari Umuyobozi wa FERWAFA, asanzwe ari n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo ‘Africa Medical Supplier’, gicuruza ibikoresho by’ubuvuzi mu Rwanda.

Shema Ngonga Fabrice yatawe muri yombi azira sheki itazigamiye
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Umunyarwanda Dr. Nsengimana mu bantu 100 Isi ihanze amaso 3 Ukwakira 2026 Saa 11:50
  2. Amavubi U23 yerekeje muri Sudani y’Epfo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika 3 Ukwakira 2026 Saa 11:37
  3. Abanyamwuga muri Sinema Nyarwanda berekeje muri Amerika kwihugura 3 Ukwakira 2026 Saa 10:54
  4. RBA na Televiziyo ya Mozambique byiyemeje imikoranire mu iterambere 3 Ukwakira 2026 Saa 09:51
  5. Amavubi yageze i Kigali yakirwa mu cyubahiro (Amafoto na Video) 2 Ukwakira 2026 Saa 21:34