Nyagatare: RAB yatanze umucyo ku bavuga ko inyongeramusaruro zibageraho zitinze

  • HITIMANA SERVAND
  • Kanama 11, 2026
  • Hashize amasaha 3
Image

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) cyagaragaje ko kuba hari bamwe mu bahinzi bo mu Karere ka Nyagatare bavuga ko bagifite imbogamizi zo kutagerwaho n’imbuto n’ifumbire ku gihe bidaterwa n’ubuke bwabyo, ahubwo ko byaterwaga na Rwiyemezamirimo utarahuje neza ibyo yaranguye n’ibyo yasabwe kugeza ku baturage.

Ibi bigarukwaho n’ubuyobozi bwa RAB mu Karere ka Nyagatare, mu gihe hari abahinzi bagaragaza ko ibyo basabwa babikora; birimo kwiyandikisha ku gihe, bagatanga imibare n’ingano y’amafumbire n’imbuto bakeneye ariko hakaba igihe bitinze kubageraho.

Mukakamanzi Leocadie yaganiriye na Imvaho Nshya aho yamusanze  yagiye kwiyandikisha ngo azahabwe imbuto n’ifumbire ku Kagari ka Gashenyi, mu Murenge wa Rukomo.

Yagize ati: “Abahinzi bamaze gusobanukirwa n’ibyiza byo gukoresha imbuto nziza n’amafumbire. Ikibabaje ni uko ubu twiyandikisha hakiri kare, ariko ugasanga bitinze kutugeraho bikatwicira igenamigambi mu buhinzi bwacu. Ikindi ni uko iyo bibaye bike usanga habayeho gusaranganya, bigira ingaruka ku muhinzi kuko niba ukoresheje ifumbire nke ku yo wari ukeneye bigira ingaruka ku musaruro wari witeze kubona.”

Barangirana Fercien umuhinzi ubarizwa muri koperative ya COPRORIKA ihinga ibigori mu Murenge wa Rukomo yagize ati: “Mu bibazo bikibangamiye ubuhinzi ni ukutabona imbuto ndetse n’ifumbire ku gihe. Hari igihe biza bikaba bike cyane iyo bikurwa kure kuko nk’ubu ubuhunikiro bunini bwabyo buri i Kabarore mu Karere ka Gatsibo. Ni ho hari Rwiyemezamirimo munini. Iyo hari abasigaye batabonye imbuto cyangwa ifumbire bagahinga batinze bigira ingaruka ku musaruro bazabona kuko hari n’igihe imyaka irumba.”

Akomeza agira ati: “Twifuza ko hashyirwaho uburyo buhoraho bw’ahantu hava ifumbire ndetse n’imbuto zikenewe zose. Ibi byadufasha mu kongera umusaruro abahinzi ntibacike intege”

Kuri iki kibazo Ikigo gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi RAB ishami rya Nyagatare gitangaza ko mu gihe abahinzi bakoreye ibyo basabwa ku gihe, birimo kwiyandikisha muri nkunganire, hataboneka ibibazo byinshi by’ababura ibyo bakeneye kuko aho bibaye biba byatewe na Rwiyemezamirimo utitwaye neza, ibi na byo bikaba bigaruka ku nshingano za RAB n‘Akarere.

Kayumba John umuyobozi wa RAB Nyagatare na Gatsibo yagize ati: ”Umuturage wiyandakishirije igihe ku bashinzwe ubuhinzi bakamusabira kuri rwiyemezamirimo bagaragaza imbuto n’ifumbire azakenera ubusanzwe bimugereraho igihe muri rusange. Gusa hari aho usanga nka Rwiyemezamirimo yaragize uburangare nk’ifumbire ikamubana nke aho duhita tumusaba gutumiza indi ku buryo mu cyumweru kimwe umuturage wari yasigaye yamugeraho ntibitere icyuho cyane.”

Akomeza agira ati: “Ibi rero si amakosa y’abahinzi bacu ahubwo iyo ‘Agrodealer’ adutengushye ni twe bigarukaho nka RAB ndetse n’ubuyobozi bw’Akarere aho dusabwa guhita tumuhindura tukagira abubahiriza gahunda ntibadindize abahinzi.”

Ku kibazo cy’abagaragaza ko ububiko buri kure i Kabarore, iki ntaho gihuriye no kuba batagerwaho vuba n’ifumbire n’imbuto.

Kayumba yagize ati: “Ububiko bunini buri i Kabarore. Ibi ariko ntaho byahurira no gutinda kw’imbuto n’ifumbire kuko dufite ba Rwiyemezamirimo bato hirya no hino mu mirenge bajya kuzana ibyasabwe n’abaturage bakabibegereza. Mu kuvanaho uwabigira urwitwazo ni uko Rwiyemezamirimo ugiye gufata imbuto cyangwa ifumbire I Kabarore yishyurirwa igiciro cyo kubigeza aho abitwaye.”

Kugeza ubu uyu muyobozi wa RAB ishami rya Nyagatare avuga ko imyiteguro y’igihembwe cya mbere cy’ihiga bayihagazemo neza kuko hazwi ubuso bwose buzahingwa mu Karere ndetse n’ifumbire n’imbuto bikaba bihari bihagije.

Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare buvuga ko mu nama bwagiranye n’abahagarariye abahinzi n’inzego zikurikirana ubuhinzi mu cyumweru gishize bemeranyije gukomeza gukora ubuvugizi no guhuza abahinzi n’abifuza kugira uruhare mu guteza imbere ubuhinzi.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyagatare Ushinzwe iterambere ry’ubukungu Gonzague Matsiko yagize ati: “Hari ibitaragerwaho ku buryo bwifuzwa ariko dukomeje gukorana n’inzego bireba kugira ngo umuhinzi yoroherwe no kugerwaho n’ibyo akeneye mu guteza imbere ubuhinzi bwe.”

Ubushakashatsi bwakozwe n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imiyoborere RGB 2024-2025, bugaragaza ko mu Karere ka Nyagatare abaturage banyuzwe n’uko bagerwaho na gahunda zo kubona amafumbire n’imbuto bari ku kigero cya 66%.

RAB yagaragaje impamvu hari abahinzi bavuga ko batinda kubona ifumbire n’imbuto
  • HITIMANA SERVAND
  • Kanama 11, 2026
  • Hashize amasaha 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE