Nyagatare: Motari yambuwe moto arokoka abagizi ba nabi bari bamuteze
Mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki 10 Kanama 2026, abagizi ba nabi bitwaje intwaro gakondo bateze umumotari wo mu Karere ka Nyagatare, Umurenge wa Tabagwe bamwambura moto yari atwaye, ariko abasha kubacika ari muzima.
Murisa Benon usanzwe akorera cyane mu muhanda Nyagatare Tabagwe – Karama avuga ko yatezwe n’umugenzi nk’ibisanzwe bagera mu nzira akamusaba guhagaragara ahantu basanze undi muntu, bagahita bashaka kumutema ariko akiruka akabacika.
Yagize ati: “Umuntu yansabye kumutwara twumvikana amafaranga hanyuma turagenda ariko mbona nta kindi kintu afite ku buryo ntigeze mwishisha. Tugeze Nshuri yansabye guhagarara mbona akuye umuhoro mu ipantaro yari yawukenyereyeho agiye kuntema nsimbuka moto mpita mbona undi wari hafi aho araje banyirukaho ndabacika. Nahise ntabaza ariko mbura umuntu hafi wantabara. Moto bahise bayatsa barayitwara nanjye ngenda nihisha kugera ngeze mu rugo.” Mulisa avuga ko bamutwaye moto yari yarafashe nk’umwenda ndetse bikaba bimushyize mu gihombo gikomeye.
Muhirwa Roger, umwe mu baturage bo mu Kagari ka Gitengure avuga ko ahantu uyu mumotari yamburiwe atari ubwa mbere bihabereye ariko ko byari byaroroshye kuko hari hashize iminsi hagenzurwa n’inzego z’umutekano. Yagize ati: “Aha basanzwe bahamburira abantu moto, gusa hakajijwe umutekano byasaga nk’ibyoroshye kuko na polisi yari imaze iminsi ikora irondo inaha ku buryo tutaherukaga kumva umuntu uhamburirwa.”
Uyu muturage asaba ko hashyirwa imbaraga mu kugenzura abagira uruhare mu bujura bubibasira kandi ababifatirwamo bakajya babihanirwa by’intangarugero. Ati: ”Twifuza ko inzego z’umutekano zadufasha kujya hagaragagazwa inyangabirama zambura abaturage zigakurikiranwa kandi zikabihanirwa by’intangarugero. Ibi bizatuma n’ababitekereza bagamburura bave mu bikorwa nk’ibi bibi bibangamira umutekano w’umuturage.”
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba SSP Hamduni Twizerimana yabwiye Imvaho Nshya ko hagiye kurebwa ikibazo cy’iyibwa rya moto muri aka gace hagafatwa ingamba zihariye mu guhangana na bo. Ati: “Ntabwo Polisi idohoka mu guhangana n’abatega abantu bagamije kubatwara moto zabo. Ntibyari biherutse kuba n’ubundi kubera ingamba twafashe zo gukorana n’abaturage no gushyiraho uburyo bwo gucunga umutekano muri biriya bice. ‘Ubu rero nubundi twongera uburyo bwo kuhacungira umutekano cyane iyo abaturage bahagaragaza nk’ahateje inkeke.”
Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange Ingingo ya 166 ivuga ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri, ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe, ariko atarenze miliyoni ebyiri, imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Ingingo ya 167 ivuga ko ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo ari cyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira, kwiba byakozwe mu nzu ituwemo cyangwa isanzwe ibamo abantu cyangwa mu nyubako ziyikikije, kwiba byakozwe nijoro, kwiba byakozwe n’abantu barenze umwe.