Nina Roz yasabye urubyiruko kutayobywa n’abakoresha nabi imbuga nkoranyambaga
Umuhanzi Nina Roz yasabye urubyiruko rwo muri Uganda kutarebera no kudagukomera amashyi abakoresha nabi imbuga nkoranyambaga, aburira abantu bayobya rubanda, bagoreka amakuru ndetse bagakoresha izo mbuga mu gutera abandi ubwoba.
Nina Roz uherutse kwiyamamaza ku mwanya w’Umudepite uhagarariye abagore mu Karere ka Ssembabule mu matora ya Uganda yabaye ku wa 15 Mutarama 2026, yagaragaje ko hari abakoresha imbuga nkoranyambaga nabi bikaba byayobya rubanda.
Yabigarutseho ku mugoroba w’itariki 10 Kanama 2026, mu kiganiro cya ‘Live’ yakoreye ku mbuga nkoranyambaga ze aho yibukije urubyiruko rwa Uganda ko ari bo bafite inshingano yo kubaka Uganda nziza izira ibihuha bityo badakwiye kurebera abihisha mu mutaka w’imbuga nkoranyambaga batandukira.
Yagize ati: “Hari abantu bamwe bashaka kwangiza ibintu no gukoresha imbuga nkoranyambaga mu buryo butari bwo. Ariko ndasaba urubyiruko bagenzi banjye kujya ruba maso kandi rukitegereza abantu bafite iyo myitwarire. Ndabasaba ko twese twagira uruhare kandi tukaba abanyamurava mu kubaka iki gihugu.”
Nina Roz yakomeje gushishikariza abakoresha imbuga nkoranyambaga kuzifashisha mu biganiro byubaka, aho kuzikoresha mu gutoteza abandi, kubatuka cyangwa kubasuzugura.
Yongeyeho ati: “Ni twe dukoresha imbuga nkoranyambaga, bityo ndasaba buri wese kuzifashisha mu buryo bufite akamaro. Dukwiye kwirinda abantu bashaka kuzikoresha mu gutoteza no gusuzugura abandi.”
Aya magambo ya Nina Roz aje mu gihe hari impungenge zikomeje kwiyongera ku ikwirakwizwa ry’amakuru ayobya abantu ndetse n’ibitero bikorwa hifashishijwe internet, mu gihe imbuga nkoranyambaga zikomeje kuba urubuga rukomeye rwo kuganiriraho ibibazo rusange ndetse n’imyidagaduro muri Uganda.
Uretse muri Uganda, mu bihugu bitandukanye hari ikibazo cy’abakoresha imbuga nkoranyambaga aho bamwe mu bazikoresha bagaragaraho ibyaha byo gutoteza, gutukana, gusebya, gutera ubwoba cyangwa gutesha agaciro umuntu hifashishijwe ikoranabuhanga ibizwi nka (Cyberbulling) ndetse icyo kibazo kikaba cyarahagurukiwe hagashyirwaho n’amategeko ahana abo bigaragayeho.
Nubwo yiyamamarijeho kuba Umudepide uhagarariye abagore mu matora ya 2026, ubusanzwe Nina Roz ni umwe mu bahanzi b’abagore bazwi muri Uganda, kandi azwi cyane ku ndirimbo nka “Mekete” yakoranye na Roden Y, “Anayinama,” “Billboard Kipande,” “Kyoyooyo,” “Olumya Bano,” “Wangi,” n’izindi nyinshi.
