Kirehe: Abafite ubumuga basaba gukurirwaho imbogamizi bagihura na zo mu itangwa ry’akazi

  • HITIMANA SERVAND
  • Kanama 11, 2026
  • Hashize amasaha 2
Image

Bamwe mu bafite ubumuga bo mu Karere ka Kirehe mu Ntara y’Iburasirazuba bavuga ko hakwiye kurushaho kongera ubufatanye bw’inzego za Leta n’abikorera mu gukumira imbogamizi zikigaragara mu itangwa ry’akazi, ntihagire uzizwa ko afite ubumuga kandi ubumenyi bukenewe yari abufite.

Abo baturage bagaragaza ko hari abakishisha umusaruro watangwa n’umuntu ufite ubumuga aho mu batanga imirimo bagira impunge mu kwakira ubagannye abasaba akazi afite ubumuga. Ibi ngo bigira ingaruka ku muntu ufite ubumuga uba yaragerageje gukora ibishoboka agashaka ubumenyi yumva ko na we hari icyo ashobora gukora akiteza imbere ndetse agateza n’igihugu imbere.

Ngarukiye Emmanuel agira ati: “Hari abantu batari bagira icyizere cy’umusaruro watangwa n’umuntu ufite ubumuga. Akenshi nko mu bikorera ujya gusaba akazi kandi ku bintu wize ugasanga ntibaguhakaniye ariko bakakubwira gutegereza ntibazigere bakumenyesha icyakurikiyeho. Ibi rero ubona ko akenshi banga kuguhakanira kugira ngo bitagaragara ko bakwangiye imiterere yawe ariko n’ubundi baba bagukumiriye.”

Yongeraho ati: “Buriya bagiye gutanga akazi bakagushyira ku rutonde rw’abasabye nawe ugapiganwa nk’abandi byaba binyuze mu mucyo. Twifuza ko habaho ubufatanye mu nzego z’ubuyobozi ndetse n’ubukangurambaga mu bikorera ibi bibazo bikarangira.”

Mukashyaka Evaste yarangije umwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye ndetse akomereza mu myuga, ibijyanye n’ubudozi. Avuga ko abantu bakwiye kubagirira icyizere kuko bashoboye. Ati: “Abantu bahanga imirimo, abashoramari n’abatanga akazi bose bakwiye kutugirira icyizere. Mu gihe ufite ubumenyi runaka iyo uhawe amahirwe urakora nk’abandi kandi ugatanga umusaruro. Ibi bituma ugira uruhare mu guteza imbere umuryango wawe ndetse n’Igihugu muri rusange.”

Akomeza agira ati: “Nkanjye nkora ubudozi, urumva ko nihangiye umurimo ariko na bwo nshobora guhura n’ingorane zirimo kutagirirwa icyizere mu gihe ngiye nko guhatanira isoko ugasanga umuntu agize nk’impungenge zo kumva ko ibyo mpatanira nshobora kutazabikora. Dukwiye guhabwa umwanya tukagaragaza ibyo dukora kandi bakatugirira icyizere kuko turashoboye buri wese mu rwego rwe.”

Bamwe mu bikorera baganiriye na Imvaho Nshya, bavuga ko imyumvire igenda ihinduka aho imibare y’abafite ubumuga yakirwa mu bigo byabo yiyongera. Bizimana Christian uyobora koperative y’abarobyi ya Nasho yagize ati: “Imyumvire igenda ihinduka aho nk’ubu twebwe tumaze kwakira abafite ubumuga 7 muri koperative yacu. Ikindi ni uko bitewe n’imiterere y’ibyo dukora abanyamuryango bacu bafite ubumuga tuborohereza mu byo bakora, ariko ugasanga umusaruro batanze udufasha kwihuta mu iterambere.”

Imwe mu miryango yita ku bafite ubumuga ikorera mu Karere ka Kirehe ivuga ko hishimirwa intambwe yatewe n’ubuyobozi mu gushyiraho politiki zidaheza, ahazakomeza ubufatanye mu bukangurambaga bugamije gukuraho imbogamizi zigihari.

Umukozi w’Umuryango uharanira uburenganzira bw’abana n’urubyiruko bafite ubumuga ‘Uwezo Youth Empowerment’, Muhire Simon Pierre yagize ati: “Intambwe ya mbere ni politiki idaheza Igihugu gifite. Ibi bituma n’ufite imbogamizi runaka agira aho azivugira kandi zigahabwa agaciro zigakurikiranwa. Leta yashyizeho uburyo bwo kwiga, abafite ubumuga bakagira ubumenyi nk’abandi. Ni na ho bakura ubushobozi bwo kugaragaza ibibazo bigihari aho twizeye ko tuzakomeza ubuvugizi, tugafatanya n’ubuyobozi bwite bwa Leta mu gushaka ibisubizo”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe busaba ibyiciro bitandukanye bitanga imirimo kuzirikana ihame ryo kudaheza. Ndahiro Richard, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kirehe yagize ati: “Mu cyerekezo cy’Igihugu cy’iterambere icyo dukwiye ni ukuzirikana gusenyera umugozi umwe kugira ngo twihute. Ibi rero bisaba ko ibyo dukora n’aho dukorera twirinda ko habaho iheza, ari mu makoperative, mu bigo bitanga imirimo n’ahandi, tuzakomeza kugenzura no kureba ko amahame yo kudaheza yubahirizwa nkuko biri muri gahunda za Leta. Ikindi ni uko dusaba abafite ubumuga na bo gutinyuka, aho yasabye akazi kandi abifitiye ubumenyi bamubwira bati: ba utegereje akibutsa ndetse yabona ko kutakirwa byaba bishingiye ku kuvangurwa akaba yabigaragariza ubuyobozi.”

Abashinzwe ibikorwa byo guteza imbere umurimo mu Mirenge itandukanye bagaragaza ko mu bahanga imirimo n’abayitabira harimo abafite ubumuga kandi bagenda bagaragaza ubudasa mu kwishakira ibisubizo mu bikorwa bigaragaza impinduka aho bakorera.

Abafite ubumuga basaba kudahezwa mu itangwa ry’imirimo
  • HITIMANA SERVAND
  • Kanama 11, 2026
  • Hashize amasaha 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE