Nyagatare: Karama habonetse umurambo w’umuturage ukomoka i Gicumbi
Umurambo w’umuturage wo mu Karere ka Gicumbi, mu Murenge wa Kaniga wasanzwe ku nkengero z’inzira mu Kagari ka Gikundamvura, mu Murenge wa Karama mu Karere ka Nyagatare, ujyanwa ku bitaro bya Gatunda kugira ngo ukorerwe isuzuma.
Abaturage bageze ahasanzwe uwo murambo, bahaturiye bavuze ko babanje kubona uwo muturage akiri muzima ariko afite imbaraga nke.
Sibomana Didier yagize ati: “Twasanze aryamye hano yapfuye ariko mbere yari yaje asa nusindagizwa n’umukecuru utuye hano hirya wabanje no kumuha igikoma kuko yabonaga ko asa nushonje. Gusa hari abavuga ko bari barigeze kumubonaho anyura inaha afite ibimenyetso by’uburwayi bwo mu mutwe.”
Munyampundu Dolphin na we yavuze ko babanje kuyoberwa inkomoko y’uyu muturage ndetse bayoberwa n’icyamwishe.
Ati: “Namenye amakuru y’uyu muntu mu ma saa tanu ubwo twahitaga tumenyesha inzego z’umutekano n’ubuyobozi. Gusa hari abavuga ko bajyaga bamubona agenda nk’ufite uburwayi bwo mu mutwe. Mu makuru dufite ni uko nta muntu wamukozeho wenda ngo amuhohotere, ntituramenya icyo yazize.”
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba SSP Hamduni Twizerimana yabwiye Imvaho Nshya ko uyu muturage yagaragaye yapfuye aho bikekwako yaba yazize urupfu rusanzwe.
Ati: “Ni byo muri kariya Magari ka Gikundamvura, mu mudugudu wa Musenyi hasanzwe umurambo w’umuturage wahapfiriye aho iperereza ry’ibanze rigaragaza ko yaba yazize urupfu rusanzwe. Nta gikomere yasanganwe ndetse bikekwa ko yari afite uburwayi bwo mu mutwe kuko byaje kumenyekana ko akomoka mu Murenge wa Kaniga, mu Karere ka Gicumbi.”
Yongeyeho ati: “Mbere byari byagoranye kumumenya ariko nyuma yamenyekanye ndetse twabashije no kuvugana n’umuryango we aho biteguye kuza gutwara umurambo.”
Umurambo wa Nyakwigendera watwawe wajyanywe mu bitaro bya Gatunda kugira ngo ukorerwe isuzuma rifasha kumenya neza impamvu y’urupfu rwe.