Umunsi w’Umuganura ubiba ubumwe mu Banyarwanda – Amb. Busabizwa 

Umunsi w’Umuganura ubiba ubumwe mu Banyarwanda – Amb. Busabizwa 

Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika ya Congo, Parfait Busabizwa, yagaragaje ko kwizihiza Umunsi w’umuganura bitarangirira ku kwishimira no gusangira ibyagezweho gusa, ahubwo hiyongeraho no kubiba ubumwe bw’Abanyarwanda. Amb. Busabizwa yabigarutseho ku wa 9 Kanama 2026, ubwo Abanyarwanda baba muri Congo Brazzaville bifatanyaga n’inshuti z’u Rwanda kwizihiza Umunsi w’Umuganura. 

Ni ibirori byahurije hamwe abasaga 200 barimo Abanyarwanda, abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda bafite icyicaro i Brazzaville, abahagarariye Imiryango Mpuzamahanga ndetse na bamwe mu bayobozi b’Inzego z’ibanze mu Mujyi wa Brazzaville.

Mu kiganiro yagejeje ku bitabiriye uyu muhango, Amb. Busabizwa yagarutse ku nkomoko ndetse n’amateka y’umunsi w’Umuganura, anibutsa ko ari umwe mu minsi Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda yahaye imbaraga nyinshi.

Yanagarutse kandi ku nsanganyamatsiko y’Umuganura igira iti: “Umuganura, Isoko y’Ubumwe n’Ishingiro ryo Kwigira”, ashishikariza buri wese gukomeza kuzirikana ko ari Umunyarwanda aho ari hose no mu byo akora byose. 

Yabasabye guhora barangwa n’indangagaciro z’Abanyarwanda zirimo gukunda Igihugu, kunga ubumwe, gukunda umurimo, kugira imitekerereze mizima, no kwiteza imbere.

Yasoje abashimira ubwitabire bwabo muri gahunda z’Igihugu, anabasaba gukomeza gutoza abakiri bato indangagaciro ziranga Abanyarwanda ndetse no gukomeza kwegera no kuganiriza abandi Banyarwanda batuye muri Congo Brazzaville bagifite imyumvire y’amacakubiri, bakabashishikariza guhinduka. 

Yanababwiye ko bakwiye gushishikariza abadafite ibyangombwa kwegera Ambasade ikabafasha kubona ibibafasha kubahiriza amategeko agenga Igihugu batuyemo. 

Ibi birori kandi byaranzwe  n’umuvugo “Tuganure” wanditswe ukanavugwa na Bwana Ganza Kanamugire Bertin ndetse n’ubusabane bugizwe no gusangira amafunguro ya gakondo, aho Padiri Munyabugingo Pierre Claver yabasusurukije mu ndirimbo z’umuco nyarwanda.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25