Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva yasuye imishinga y’asaga miliyari 436 Frw 

  • HITIMANA SERVAND
  • Nyakanga 11, 2026
  • Hashize amasaha 3
Image

Minisitiri w’Intebe, Dr Justin Nsengiyumva, yasuye imishinga ibiri minini iri gushyirwa mu bikorwa mu Karere ka Nyagatare, irimo uwa Gabiro Agribusiness Hub n’uwa Muvumba Multipurpose, ifite agaciro k’arenga miliyoni 260 z’Euro (asaga miliyari 436,7 z’amafaranga y’u Rwanda), ikaba yitezweho  guteza imbere ubuhinzi, ubworozi, kubona amazi n’ingufu z’amashanyarazi.

Uru ruzinduko rwabaye kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 11 Nyakanga 2026, aho yagaragarijwe aho ibikorwa bigeze, ibyamaze kugerwaho ndetse n’imbogamizi zikigaragara kugira ngo zishakirwe ibisubizo.

Minisitiri w’Intebe, Dr Justin Nsengiyumva, yashimangiye ko iyi mishinga ari ingenzi ku bukungu bw’Igihugu no ku mibereho y’abaturage, asaba abayishyira mu bikorwa gukomeza kuyikurikirana kugira ngo igere ku ntego zayo.

Ati: “Iyi mishinga ifitiye abaturage n’Igihugu akamaro ari yo mpamvu dukwiye gukurikirana ko ikorwa neza .Ku batangiye ibikorwa by’ubuhinzi muri Gabiro, musabwa guharanira kugera ku musaruro wose ushoboka.”

Minisitiri w’Intebe yasabye abahinzi n’abashoramari bakorera mu cyanya cyatunganyirijwe ubuhinzi muri Gabiro Agribusiness Hub kongera umusaruro w’imiteja, ukava kuri toni 12 zisarurwa kuri hegitari ukagera nibura kuri toni 20 kuri hegitari.

Yavuze ko kongera umusaruro muri iki cyanya bizagira uruhare mu gufasha Leta kugaruza mu gihe gito amafaranga yashoye muri uyu mushinga no kuwugira umushinga urambye ugira uruhare mu iterambere ry’ubuhinzi bw’u Rwanda.

Umushinga wa Muvumba Multipurpose urimo kubakwa ku buso bwa hegitari 700, ukazatwara miliyoni 166 z’Ama-Euro. Uzatanga serivisi enye z’ingenzi zirimo kuhira imyaka, kugeza amazi meza ku baturage, gutanga amashanyarazi no gufasha mu kurwanya isuri.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Umutungo Kamere w’Amazi, Eng. Nyirishema Richard, yavuze ko uyu mushinga uzahindura imibereho n’ubukungu bw’abaturage bo muri aka karere.

Ati: “Uyu mushinga itegerejweho gufasha mu kunoza ubuhinzi aho hegitari ibihumbi 10 zizuhirwa bigafasha mu kongera umusaruro n’ibyinjizwa n’abahinzi.

Uyu mushinga kandi ni igisubizo ku kibazo cy’ibura ry’amazi rikunze kugaragara muri aka Karere aho buri munsi amazi agera kuri metero kibe ibihumbi 55 zizajya zoherezwa mu baturage bakayakoresha mu ngo zabo. Kubona amazi meza ku baturage bizabafasha mu kwirinda umwanda ndetse no kuhira amatungo yabo.”

Minisitiri w’Intebe yanasuye umushinga  wa Gabiro Agribusiness Hub ukorerwa ku buso bwa hegitari zisaga ibihumbi 16, uherereye ku nkengero z’umugezi w’Akagera ugabanya u Rwanda na Tanzania.

Uyu mushinga ugamije guteza imbere ubuhinzi bw’umwuga, ukaba ufite n’uruganda rutunganya amazi yifashishwa mu kuhira imyaka.

Umuyobozi wa Gabiro Agribusiness Hub, Ngarambe Aloys, yavuze ko ibikorwa remezo byamaze kugerwaho bikomeje gukurura abashoramari benshi.

Ati: “Uyu mushinga watangiye kubyazwa umusaruro aho twabonye abashoramari bakorera ahagiye hagezwa ibikorwa remezo.

Ubu hari abashoramari bandi baje kugura ubutaka bwo guhinga 7 bose baratangiye, hari n’abamaze gushyiramo ibikorwa remezo byo kuhira, abandi bari mu nzira zo kubishyiramo.

Yakomeje avuga ko uwo mushinga wahaye akazi abaturage bagera ku bihumbi 6 aho  bakorana n’abashoramari batandukanye.

Abashoramari bakorera muri Gabiro Agribusiness Hub bavuga ko batangiye kubona umusaruro ushimishije, cyane cyane mu buhinzi bugamije kohereza umusaruro ku masoko mpuzamahanga.

Mutoniwase Sache uhagarariye KINVEST, ikora ishoramari mu rwego rw’ubuhinzi, yagize ati: “Tuhafite hegitari zigera kuri 500 twatangiye duhinga igice gito cy’ubutaka ariko ubu turahiga cyane imbuto kandi tukeza aho tugemura ku masoko yo mu burayi na Aziya.Ibintu biri kugenda neza.”

Minisitiri w’Intebe Dr Nsengiyumva Justin yeretswe aho imishinga ya Muvumbi Multpurpose na Gabiro Agribusiness Hub igeze ishyirwa mu bikorwa
  • HITIMANA SERVAND
  • Nyakanga 11, 2026
  • Hashize amasaha 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE