Kigali: Hafunguwe ubuhumbikiro buzatanga ingemwe z’imbuto zirenga miliyoni 1 buri mwaka

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Kamena 30, 2026
  • Hashize ukwezi 1
Image

Mu Mujyi wa Kigali hafunguwe ubuhumbikiro bugezweho bw’ingemwe z’ibiti by’imbuto biribwa n’iby’amashyamba, buzajya butanga ingemwe zirenga miliyoni 1 buri mwaka.

Bwitezweho kongera ubuso butoshye bw’umujyi, gufasha abahinzi kubona ingemwe zifite ubuziranenge, kurwanya imirire mibi no gukomeza guhangana n’imihindagurikire y’ibihe. Ni umushinga washyizwe mu bikorwa ku bufatanye bwa Minisiteri y’Ibidukikije, Umushinga wa Tubura (One Acre Fund), Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amashyamba (RFA) n’Umujyi wa Kigali.

Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Arakwiye Bernadette, yashimangiye ko ubwo buhumbikiro buje gushyigikira gahunda ya Guverinoma y’u Rwanda yo kubungabunga ibidukikije no guteza imbere imirire myiza. Yagize ati: “Ibi ni intamwe ikomeye y’urugendo rwa Guverinoma mu kubungabunga ibidukikije mu mijyi, guhangana n’imihindagurikire y’ibihe ndetse no kurwanya ibyangiza ubutaka”.

Yakomeje avuga ko ubu buhumbikiro buzafasha no mu kurwanya imirire mibi no guteza imbere imibereho myiza y’ingo zo mu Mujyi wa Kigali no mu nkengero zawo.

Umuyobozi Mukuru w’Umushinga Tubura (One Acre Fund) mu Rwanda, Belinda Bwiza, yavuze ko igitekerezo cyo kubaka ubu buhumbikiro bugezweho bw’ingemwe z’ibiti mu Mujyi wa Kigali cyatangiye gutekerezwa mu myaka irenga itatu ishize, hagamijwe gukomeza guteza imbere uburyo u Rwanda rubona imbuto n’ingemwe z’ibiti zifite ubuziranenge.

Yasobanuye ko One Acre Fund ishyira imbere kongerera abahinzi ubushobozi bwo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe, ari na yo mpamvu mu myaka 10 ishize imaze gutera ibiti birenga miliyoni 145 no gufasha abahinzi barenga miliyoni ebyiri hirya no hino mu gihugu.

Yagize ati: “Mu gihe twakomezaga kongera ubushobozi bwo gutanga imbuto n’ingemwe z’ibiti, twabonye ko ari ngombwa kugeza ibi bikorwa no mu Mujyi wa Kigali.”

Belinda Bwiza yavuze ko nubwo ibikorwa bya One Acre Fund byibanda cyane mu turere 27 two mu cyaro, hari hakenewe no kubigeza muri Kigali, kubera ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe zikomeje kwibasira abaturage bose.

Yagaragaje ko ubwiyongere bw’ubushyuhe n’imihindagurikire y’ibihe bisaba ko umubare w’ibiti mu Mujyi wa Kigali urushaho kwiyongera, kugira ngo bifashe kugabanya izo ngaruka no kubaka umujyi urushaho kugira ibidukikije bibungabunzwe neza.

Umuyobozi wa RFA, Dr Concorde Nsengumuremyi yavuze ko aho muri ubwo buhumbikiro hagenewe gutuburirwa ibiti by’amoko yose, birimo iby’amashyamba, iby’imbuto ziribwa ndetse n’iby’imbuto gakondo.

Yagize ati: “Bizadufasha gukemura ikibazo cy’ingemwe z’imbuto zajyaga zikunda kubura by’umwihariko mu mujyi wa Kigali”.

Yakomeje avuga ko hateganyijwe gutangira gutanga ibiti bizaterwa mu gihe cy’ihinga ry’amashyamba mu kwezi kwa Nzeri, ndetse ko abaturage bajyaga bashaka ibiti by’imbuto ziribwa ntibabibone, ubu bazajya babibona bitagoranye.

Yagize ati: “Harimo ibiti by’avoka, imyembe turateganya n’ibindi bitandukanye. Harimo kandi amoko 17 y’ibiti gakondo, birimo ibivangwa n’imyaka n’ibyongera ubwiza bw’Umujyi”.

Gushyira ibyo biti mu Mujyi wa Kigali bigamije kuwurimbisha no kuwongerera uburumbuke, binajyanye no kurwanya isuri kubera imiterere y’ubutaka bwawo bushobora kuyiteza.

Ni ibiti kandi bizongera urusobe rw’ibinyabuzima birimo inyoni n’izindi nyamaswa, ndetse bifashe mu guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.

Uretse ubwo buhumbikiro bwatashye muri icyo cyanya cyahariwe imbuto kandi hazakorerwa ubushakashatsi ndetse n’ingendo shuri zigamije gufasha abashaka kwiga kwita ku mashyamba, aho biteganyijwe ko ibi byose bizahingwa ku buso burenga hegitari 21.

U Rwanda rufite ubuso bw’ubutaka buhinzeho ibiti bugera kuri hegitari ibihumbi 500, aho hakenewe kongerwa kugira ngo ibiti bikenewe byikube kabiri.

RFA ivuga ko mu 2025 hari hatewe ibiti bisaga miliyoni 65, mu gihe muri uyu mwaka hari intego yo gutera ibiti bisaga miliyoni 100.

Ubuhumbikiro bwatashywe buzajya butanga ingemwe z’imbuto zisaga miliyoni 1 buri mwaka
Minisitiri w’Ibidukikije Dr Arakwiye Bernadette yashimangiye ko u Rwanda rukomeje intego yo gutera ibiti bihangana n’imihindagurikire y’igihe
Umuyobozi Mukuru wa Tubura Bwiza Belinda yashimangiye ko biyemeje gushyigikira gahunda yo gutera ibiti mu mujyi wa Kigali
Umuyobozi Mukuru wa RFA Dr Nsengumuremyi Concorde yavuze ko uyu mwaka uzarangira hatewe ibiti bisaga miliyoni 100
  • ZIGAMA THEONESTE
  • Kamena 30, 2026
  • Hashize ukwezi 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE