Mimuri na Mukama bishimiye ikiraro cya miliyoni 173 kije kuborohereza mu ngendo

  • HITIMANA SERVAND
  • Kamena 16, 2026
  • Hashize amasaha 2
Image

Abaturage bo mu Tugari twa Mahoro mu Murenge wa Mimuri na Gishororo mu Murenge wa Mukama mu Karere ka Nyagatare barashima Leta y’u Rwanda yabubakiye ikiraro cyo mu kirere kigiye kuborohereza ingendo, cyatwaye asaga miliyoni 173 z’amafaranga y’u Rwanda.

Bavuga ko bajyaga bahura n’ingorane zo kwambuka umugezi wa Kisaro aho byabasabaga kuzenguruka kure bikagira ingaruka kuri serivisi bakeneye zirimo iz’ubuvuzi, ubucuruzi,guhaha n’amashuri.

Ni ikiraro kigiye korohereza abagana mu masoko kuko batoroherwa no kwambutsa ibicuruzwa mu gihe umugezi wuzuye.

Ntamwete Tito yagize ati: “Abaturage ba Mukama isoko ritwegereye kandi rinini ni irya Mimuri. Inzira dukoresha ni iyingiyi yadusabaga guca ahubatswe iki kiraro. Byatumaga hari igihe dusiba isoko biturutse ku kuba utahambukana ibicuruzwa cyangwa wagerageza kubinyuzamo bikangirika ukaba wanagwanamo nabyo. Kuba twarubakiwe ikiraro ni ibyishimo kuri twe kuko ibikorwa byacu by’ubucuruzi bitazongera kudindira.”

Abo baturage bavuga ko icyo kiraro bubakiwe kirimo kubafasha koroshya ubuhahirane n’imigenderanire.

Mpatswenumugabo Samusoni agira ati: “Iki gikorwa ni indashyikirwa kuri twe kuko twari tutorohewe n’ingendo, aho umuntu yashoboraga gukenera ikintu hakurya n’umuntu ugikeneyeho mukaba murebana muvugana ariko bikagusaba gukora ibilometero ujya kuzenguruka kugira ngo umugereho. Twari tubangamiwe cyane ariko ubu ni amashimwe gusa.”

Kubakwa kw’iki kiraro kandi byabaye igisubizo ku banyeshuri bagana ku mashuri ari muri utwo Tugari.

Mutoni Mignone yavuze ko kimwe na bagenzi be b’abanyeshuri bajyaga kwiga bakanyura mu nzira za kure kubera gutinya kugwa mu mugezi w’Umuvumba bagakoresha amasaha arenga atatu hakaba hari abahitaganmo gusiba ishuri, ariko aho ikiraro cyuzuriye bakoresha iminota 30 gusa.

Yagize ati: “Njye na bagenzi banjye twanyuraga inzira ya kure twirinda kugwa mu mugezi ndetse hari n’igihe twakoraga amasuku ku ishuri ku buryo twatahaga nyuma y’abandi turi bake tukanyura mu gishanga ku buryo twageraga mu rugo dusa nabi, indi nshuro twahanyura tugasanga icyambu cyaruzuye bikadutera ubute bwo kuzinduka dusubira ku ishuri tugahitamo gusiba.”

Yavuze ko aho ikiraro cyubakiwe basigaye biga neza badasiba. Ati: “Kuva ikiraro cyakubakwa ntiturongera gusiba ishuri kuko inzira ni nyabagendwa kandi turashimira Leta ihora ishyira umutarage ku isonga, agakemurirwa ibibazo yahuraga nabyo.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Matsiko Gonzague ashima abagira uruhare mu gukura abaturage mu bibazo, agasaba kandi abaturage bahabwa ibikorwa remezo nk’ibi kubirinda no kubyitaho kugira ngo bikomeze kubafasha mu guteza imbere imibereho yabo.

Yagize ati: “Ikiraro twacyubatse dufatanyije n’abafatanyabikorwa, nyuma yuko abaturage batugejejeho ikibazo kandi bigaragaza koko ko ari imbogamizi. Abaturage n’abayobozi bakwiye kugifata neza kugira ngo hatagira ucyangiza kuko kiba gihenze.”

Ni ikiraro gifite uburebure bwa metero 54, kizakoreshwa n’abanyamaguru, abanyamagare ndetse n’abakoresha moto.

Iki kiraro cyo mu kirere gihuza Umurenga wa Mimuri na Mukama cyatwaye ingengo y’imari ya miliyoni 173, cyatangiye kubakwa muri Werurwe 2026, kije gikurikira ibindi biraro byubatswe muri ako Karere bigera kuri 5 byose hamwe byatwaye miliyoni 734 322 252 Frw.

Ahandi bacaga byari ukwigengesera
Ikiraro cyo mu kirere bubakiwe kitezweho kuborohereza ingendo
  • HITIMANA SERVAND
  • Kamena 16, 2026
  • Hashize amasaha 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE