Umuramyi Richard Nicky Ngendahayo arateganya kongera gutaramira i Kigali

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Kamena 11, 2026
  • Hashize amasaha 10
Image

Umuramyi w’Umunyarwanda uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Richard Nicky Ngendahayo, yatangaje ko azongera guhurira n’abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana i Kigali mu gitaramo cye ngarukamwaka yise “Niwe Healing Concert”.

Ibi yabitangaje nyuma y’amezi make akoze igitaramo cya mbere cyabaye ku wa 29 Ugushyingo 2025, cyitabiriwe n’imbaga y’abakunzi be ndetse kikabera muri BK Arena yari yuzuye.

Kuri uyu wa Kane, tariki 11 Kamena 2026, Ngendahayo yifashishije urubuga rwe rwa Instagram atangaza ko igitaramo cya kabiri cya Niwe Healing Concert kizaba ku wa 28 Ugushyingo 2026, asaba abakunzi be gutangira kugiteganyiriza umwanya.

Yagize ati: “Bantu banjye, ubu noneho biratangajwe ku mugaragaro. Tariki 28 Ugushyingo 2026 ni ‘Niwe Healing Concert’ izabera i Kigali. Mubike iyo tariki.”

Amakuru ari gutangazwa n’abategura iki gikorwa agaragaza ko giteganyijwe kubera muri BK Arena, aho igitaramo cya mbere cyabereye kikitabirwa ku rwego rushimishije.

Iki gitaramo kirimo gutegurwa ku bufatanye bwa Richard Nicky Ngendahayo na sosiyete Fill The Gap Ltd, isanzwe ifite ubunararibonye mu gutegura ibitaramo n’ibikorwa bitandukanye by’imyidagaduro.

Nyuma y’ubwitabire budasanzwe bwaranze igitaramo cya mbere, Ngendahayo yari yatangaje ko Niwe Healing Concert izaba gahunda ngarukamwaka igamije gukomeza kwegera abakunzi b’umuziki wa Gospel no kubaha umwanya wo kuramya no guhimbaza Imana.

Igitaramo cyo mu 2026 kizaba kibaye ku nshuro ya kabiri, ndetse kikaba kizaba kibaye mbereho umunsi umwe gusa ugereranyije n’icyo mu 2025, cyabaye ku wa 29 Ugushyingo.

Abakunzi ba Richard Nicky Ngendahayo n’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana muri rusange batangiye gutegereza iki gitaramo, cyitezweho kongera guhuza imbaga nk’uko byagenze mu mwaka ushize.

Richard Nicky Ngendahayo yemeje ko tariki 28 Ugushyingo 2026, azongera gutaramira i Kigali
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Kamena 11, 2026
  • Hashize amasaha 10
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE