Depite Icyitegetse Venuste yeguye
Inteko Ishinga Amategeko, umutwe w’Abadepite, yatangaje ko kuri uyu wa 11 Kamena 2026 yakiriye inyandiko y’ubwegure ku mwanya w’Ubudepite ya Bwana Icyitegetse Venuste weguye ku mpamvu ze bwite.
Itangazo ry’Inteko Ishinga Amategeko ryanyujijwe ku rubuga rwa ‘X’ kuri uyu wa Kane, riragira riti: “Ku wa 11 Kamena 2026, Perezida w’Umutwe w’Abadepite yakiriye inyandiko y’ubwegure ku mwanya w’Ubudepite ya Bwana Icyitegetse Venuste ku mpamvu ze bwite.”
Ku wa 17 Gicurasi 2024, ni bwo Depite Icyitegetse yatanze kandidatire nk’umukandida ushaka kwiyamamariza umwe mu myanya w’Abadepite bagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda.
Icyitegetse Venuste akaba yari umwe mu batanze kandidatire yifuza guhagararira urubyiruko. Yabwiye itangazamakuru ko icyamuteye kwiyamamaza ari uko ashaka kuba ijwi ry’urubyiruko mu Nteko Ishinga Amategeko, agakorana na bo by’umwihariko abatuye mu bice byo mu cyaro, akumva ibibazo byabo, bityo akabakorera ubuvugizi nk’Umudepite.
Bimwe mu byo yari ashyize imbere ni ugushishikariza urubyiruko gukoresha ingufu zarwo kugira ngo rugire uruhare mu iterambere ry’Igihugu.