Akon yatangaje ko kuba umuhanzi gusa bitaguha amafaranga
Umuhanzi wo muri Leta zunze Ubumwe za Amerika ufite inkomoko muri Senegal avuga ko abahanzi bafite ubwamamare, ariko ubuhanzi gusa butabaha amafaranga byanze bikunze, ndetse ko badakize nk’uko benshi babitekereza.
Akomeza avuga ko nubwo abahanzi benshi bagaragaza ko babaho ubuzima buhenze, imodoka zihenze n’imibereho y’akataraboneka ku mbuga nkoranyambaga no mu mashusho y’indirimbo zabo, benshi muri bo baba badafite ubushobozi buhamye mu by’imari.
Yabigarutseho ubwo yari mu kiganiro yagiranye na ‘Hip Hop Eye’, ku wa 03 Kamena 2026, Akon yasobanuye ko umuziki winjiza amafaranga menshi, ariko ko abayobozi b’ibigo by’umuziki n’abakorera ahatabona ari bo binjiza amafaranga menshi kurusha abahanzi ubwabo.
Yagize ati: “Mu ruganda rw’umuziki, umuhanzi ni we uhembwa nyuma ya bose. Ni we uba afite amafaranga make ariko akaba ari we uzwi cyane. Niba ushaka kuba umukene ariko ukunzwe kandi uzwi, ba umuhanzi.”
Akomeza agira ati: “Ariko niba ushaka kubona amafaranga nyayo, jya mu zindi nzego z’ubucuruzi bw’umuziki nko gutunganya indirimbo, kwandika indirimbo, kuba umujyanama w’abahanzi, umuhuza w’amasezerano cyangwa umunyamategeko. Mu rwego rw’imyidagaduro harimo amahirwe menshi umuntu ashobora kubyaza umusaruro akinjiza amafaranga menshi.”
Ibyo Akon avuga bishimangirwa nuko hari abahanzi bamenyekanye ku rwego mpuzamahanga nk’abagwizatunga binyuze mu kugurisha alubumu nyinshi no gukora ibitaramo bikomeye, ariko nyuma bakaza guhura n’ibibazo by’ubukene n’amadeni ndetse bamwe bakavuga ko banagize ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe.
Urugero ni nka MC Hammer wamenyekanye cyane mu ndirimbo nka “U Can’t Touch This”, “Pray” na “2 Legit 2 Quit”, ariko nyuma mu 1996 akaza gutangaza ko yahombye kubera amadeni menshi n’imikoreshereze y’amafaranga itari yo ibyamuteye ubukene no kuzima burundu.
Toni Braxton uzwi mu ndirimbo nka “Un-Break My Heart”, “Breathe Again” na “He Wasn’t Man Enough”, we yagiye mu gihombo inshuro ebyiri mu 1998 no mu 2010 bitewe n’ibibazo by’amasezerano n’imyenda, bikaba byaramugizeho ingaruka zirimo n’ihungabana.
Undi ni DMX wamenyekanye mu ndirimbo nka “Ruff Ryders’ Anthem”, “Party Up (Up in Here)” na “X Gon’ Give It to Ya”, wahuye n’ibibazo bikomeye by’amadeni, imanza n’ibiyobyabwenge, ndetse mu 2013 akagaragaza ko yahuye n’ihungabana ryatewe n’ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe.
Ibyo byose bigaragaza ko nubwo umuntu yaba icyamamare ku rwego rwo hejuru, ashobora guhura n’ibibazo by’ubukungu n’iby’ubuzima bwo mu mutwe, ndetse n’abandi benshi batandukanye mu ruganda rw’imyidagaduro.
Akon asoza asaba abifuza kujya mu buhanzi kubanza kumenya icyo bashaka hagati y’ubwamamare n’amafaranga kugira ngo babone icyo bashingiraho bakora amahitamo hagati yo kuririmba cyangwa gukora ibindi bikorwa bifitanye isano n’ubuhanzi.
