Basketball: REG BBC yabonye umufatanyabikorwa uzatanga miliyoni 100 mu myaka itatu

Basketball: REG BBC yabonye umufatanyabikorwa uzatanga miliyoni 100 mu myaka itatu

Ikipe ya REG BBC  mu cyiciro cy’abagabo yasinye amasezerano y’ubufatanye mu gihe cy’imyaka itatu n’Ikigo gitanga serivisi z’ubwishingizi mu Rwanda “Prime Insurance Ltd” aho iyi kipe ya REG BBC izahabwa miliyoni 100 z’amafaranga y’u Rwanda.

Iyi nkunga ikaba izafasha iyi kipe ya REG BBC kuzamura impano mu mukino wa Basketball ndetse  bakazafasha  na Prime Insurance Ltd kumenyekanisha serivisi zayo.

Aya masezerano y’ubufatanye yashyizweho umukono  kuri uyu wa Kane taliki 11 Kanama 2022 gusa  ubufatanye bwatangiye taliki 01 Mutarama 2022 ubwo ikirango cya Prime Insurance Ltd   cyagaragaraga ku myambaro y’abakinnyi ba REG BBC.

Umuyobozi ushinzwe tekinike muri Prime Insurance Ltd wari uhagarariye umuyobozi mukuru, Ruzigande Jean Damascene yavuze ko ubu bufatanye ari ikintu gishimishije kuri bo kuko Basketball ari umwe mu  mikino irimo gutera imbere mu Rwanda.

Umuyobozi wa REG BBC, Mulindabigwi Francis yagaragaje ko bishimiye gukorana na Prime Insurance Ltd kuko bigiye kubafasha gukomeza guteza imbere umukino wa Basketball.

Yakomeje avuga ko ibyo ikipe imaze kugeraho kuva yashingwa babikesha umuhate w’abakinnyi n’abatoza ndetse n’abafatanyabikorwa bafite icyerekezo cyiza nka Prime Insurance Ltd.

Ikipe ya REG BBC  kuva yashingwa muri 2016  imaze kwegukana ibikombe bibiri bya shampiyona (2017 na 2021). Iyi  kipe kandi yitabiriye imikino y’Afurika  y’amakipe yabaye aya  mbere iwayo “Basketball Africa League 2022” iviramo muri ¼ .

Foto: Shema I.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42