Ebola ishobora gutambamira urugendo rwa Ghetto Kids muri FIFA 2026

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Gicurasi 29, 2026
  • Hashize amasaha 15
Image

Abana babyina kinyamwuga babarizwa mu itsinda rizwi cyane muri Uganda nka Ghetto Kids bashobora gucikwa n’amahirwe yo gutarama mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’Isi nyuma y’uko Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Canada byasohoye itangazo ribuza uburenganzira bwo kwinjira ku bantu baturuka mu bihugu birimo Uganda, RDC na Sudani y’Epfo kubera Ebola.

Icyamamare ku rwego mpuzamahanga Shakira cyashyize amashusho kuri Instagram ye ku wa 20 Gicurasi 2026, avuga ko yahisemo Ghetto Kids ko izamufasha gutarama mu mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026.

Nubwo bimeze bityo ariko tariki 26 Gicurasi 2026, Canada yasohoye itangazo ibinyujije muri Public Health Agency of Canada ivuga ko guhera saa 11:59 zo ku wa 27 Gicurasi 2026, ibihugu birimo Uganda, Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo na Sudani y’Epfo byahagarikiwe by’agateganyo uburenganzira bwo kujya muri Canada kubera Ebola

Mu gihe Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) ari yo yari yabanje gusohora itangazo ku wa 18 Gicurasi 2026, igaragaza ko ikumiriye ibyo bihugu kwinjira muri icyo gihugu bitewe n’uko byagaragayemo Icyorezo cya Ebola.

Ni ibintu byakuruye impaka bavuga ko Ebola yaba igiye guhombya iryo tsinda aho benshi babigereranya no kuba yaba ibakuye amata mu kanwa. Mu kiganiro umwe mu babyinnyi b’iryo tsinda yagiranye na NBC TV tariki 28 Gicurasi 2026, yagaragaje ko bagifite icyizere kandi biteguye kubera ko Igihugu cyabo gikomeje gushyiramo imbaraga.

Yagize ati: “Twarishimye kandi twiteguye kwereka Isi ibyo dushoboye. Turacyafite icyizere kubera ko Minisiteri y’Ubuzima muri Uganda yahise ifunga umupaka uhuza Uganda na Congo nyuma y’uko muri Uganda habonetse abantu barindwi banduye Ebola aho umuntu umwe yahise yitaba Imana igihe cyo kugenda gishobora kuzagera byaratunganye.”

Ibi bibaye mu gihe habura iminsi mike ngo imikino y’Igikombe cy’Isi itangire kuko izahera tariki ya 11 Kamena 2026 muri Mexique, ikazarangira ku wa 19 Nyakanga 2026 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Biteganyijwe ko Ghetto Kids bazafasha Shakira gutarama mu mukino wa nyuma uzaba tariki 19 Nyakanga 2026 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari cyo bashingiraho bagira icyizere kuko batekereza ko byazaba byaratunganye.

Itsinda rya Ghetto Kids ni rimwe mu matsinda abyina kinyamwuga muri Afurika, ryashinzwe mu 2014 na Dauda Kavuma i Kampala muri Uganda. Riza kumenyekana cyane ubwo babyinaga mu 2014 mu ndirimbo ya “Sitya Loss” ya Eddy Kenzo.

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Gicurasi 29, 2026
  • Hashize amasaha 15
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE