Petro De Luanda yageze ku mukino wa nyuma wa BAL

  • MICOMYIZA Fidele
  • Gicurasi 29, 2026
  • Hashize amasaha 15

Ikipe ya Petro de Luanda yo muri Angola yakatishije itike y’umukino wa nyuma wa Shampiyona Nyafurika y’Umukino wa Basketball (BAL)  nyuma yo gutsinda AL AHYL LY yo mu Misiri amanota 94 kuri 88. Ikipe ya Petro de Luanda yari ifite abakunzi benshi, kuko umurindi wabaga uri hejuru cyane igihe ifashe umupira birangiye n’ubundi itabatengushye.

Agace ka mbere k’umukino kagitangira, ikipe ya AL AHYL yo muri Libiya yari ifite imbaraga nyinshi cyane maze itsinda Petro mu minota itanu ya mbere amanota 16 ku 9 ariko Petro igarukana imbaraga nyinshi ibifashijwemo n’abasore nka Lukeny Gonçalves ndetse na Kapiteni wayo Childe Dundao. Petro yabashije kurangiza agace ka mbere  irushwa inota rimwe gusa kuko karangiye ari amanota 24 ya AL AHYL kuri 23 ya Petro De Luanda.

Mu gace ka kabiri AL AHYL n’ubundi yagarukanye imbaraga nyinshi bituma mu minota ya mbere Itanu iba imaze gutsinda amanota 21 kuri 20 ya Petro na ko karangira amakipe yombi ageze ku manota 48 ya AL AHYL kuri 43 ya Petro de Luanda. Agace ka gatatu kaje gakomeye byisumbuyeho maze Al Ahyl irongera ikarangiza irusha Petro amanota 5 yose, kuko yari imaze gutsinda muri rusange amanota 70 kuri 65 ya Petro.

Mu gace ka kane, Ikipe ya Petro de Luanda yahinduye umukino maze mu gace ka mbere kako k’iminota itanu iba itsinze amanota 25 kuri 16 ya AL AHYL ibyatumye umukino wose urangira ari amanota 94 ya Petro de Luanda kuri 88 ya AL AHYL ibyayihaye amahirwe yo gukomeza ku mukino wa nyuma w’Irushanwa Nyafurika rya Basketball (BAL) 

Muri uyu mukino kandi Perezida wa Repubulika Paul Kagame yifatanyije n’ibihumbi by’abakunzi ba Basketball. Petro isanzeyo RSSB Tigers yo mu Rwanda nyuma y’uko ku munsi w’ejo ku wa 27 Gicurasi 2026 yatsinze Al Ahyl yo mu Misiri amanota 106 kuri 98.

Umukino wa nyuma wa BAL uzaba Kucyumweru kuwa 31 Gicurasi 2026,  saa kumi n’ebyiri z’umugoroba muri BK Arena.

Perezida Kagame yakurikiye uyu mukino.
  • MICOMYIZA Fidele
  • Gicurasi 29, 2026
  • Hashize amasaha 15
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE