Shakila yatumiye Getho Kids mu mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi 

  • MICOMYIZA Fidele
  • Gicurasi 20, 2026
  • Hashize iminsi 6
Image

Umuhanzikazi ukomoka muri Colombia, Shakila yatunguranye atumira itsinda ry’abana ba babyinnyi bo muri Uganda rya Getho Kids kuzamubyinira ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi uzabera mu Mujyi wa New Jersey ubwo azaba aririmba indirimbo Dai Dai y’iri rushanwa yakoranye na Burna Boy.

Ibi Shakila yabigarutseho mu butumwa yashyize kuri Instagram ye kuri uyu wa Gatatu, aho yagaragaye mu byishimo byinshi ubwo yavugaga ku ndirimbo Dai Dai ndetse ashimira n’abakomeje kugaragara ku mbuga nkoranyambaga bayibyina ibizwi nka (Challenge).

Yagize ati: “Muraho mwese, maze iminsi mbona ibihangano byiza cyane mwakoreye “Dai Dai”, indirimbo y’igikombe cy’Isi, kandi nzakenera ababyinnyi bazitabira igitaramo cyo hagati mu mukino wa nyuma. Ndashaka ko uwo mwanya uba uwihariye kuri twese kandi ndashaka ko utazibagirana.”

Yakomeje agira ati: “Ni yo mpamvu nahisemo gutumira benshi muri mwe bashoboka ngo muzabyinane nanjye ku mukino wa nyuma. Namaze gutumira “Ghetto Kids” bo muri Uganda, ariko rwose ndifuza kubona ibihangano byanyu byose n’amashusho yanyu bityo mukomeze kuyanyoherereza kuko nzajya mbikurikiranira hafi cyane.”

Ubu butumwa bukigera kuri iri tsinda ryasabwe n’ibyishimo maze bamusubiza batazuyaje bati: “Yego”.

Itsinda rya Getho Kids ryashinzwe na Kavuma Dauda rihuriza ahamwe abana baba mu buzima bugoye binyuze mu kuzamura impano yabo yo kubyina.

Iryo tsinda ryamenyekanye cyane ubwo amashusho yabo babyina indirimbo ya Eddy Kenzo yitwa “Sitya Loss” yasakaraga ku mbuga nkoranyambaga ndetse n’igihe bitabiraga irushanwa mpuzamahanga rya Britain’sGot Talent.

Umuhanzikazi Shakila yatumiye itsinda ry’ababyinnyi ryo muri Uganda, Ghetto Kids
  • MICOMYIZA Fidele
  • Gicurasi 20, 2026
  • Hashize iminsi 6
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE