INES – Ruhengeri: Biyemeje kurwanya uwagarura ingengabitekerezo ya Jenoside
Urubyiruko rwo mu Karere ka Musanze, by’umwihariko abiga mu Ishuri Rikuru ry’Ubumenyi Ngiro rya INES-Ruhengeri, rwiyemeje gukumira no kurwanya uwo ari we wese wagerageza kugarura amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside mu Rwanda. Uru rubyiruko rwabigarutseho ku wa Gatandatu tariki ya 09 Gicurasi 2026 ubwo abanyeshuri biga muri INES-Ruhengeri bibukakaga ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Nyuma yo gukora urugendo rwo kwibuka no gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Musanze, bamwe mu banyeshuri baganiriye n’umunyamakuru w’Imvaho Nshya bavuga ko urubyiruko ari rwo rukwiye gufata iya mbere mu gukumira Jenoside no kwamagana abayipfobya cyangwa abayikwirakwiza.
Umwe mu banyeshuri yavuze ko hari bamwe mu babyeyi n’abayobozi babibye urwango rushingiye ku moko, amadini n’Uturere, ari byo byaje kuvamo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Yakomeje ahamya ko nyuma y’imyaka 32, urubyiruko rw’ubu rudakwiye guha umwanya abahirahira babiba urwango n’amacakubiri, cyangwa abagerageza gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside n’igisa na yo cyose.
Yagize ati: “Bamwe mu bayobozi n’ababyeyi bacu bigishije ivangura rishingiye ku moko, Uturere n’amadini, byose byaganishaga kuri Jenoside. Ariko hari urubyiruko rwitandukanyije n’ikibi rufata iya mbere mu kuyihagarika. Iyo Igihugu gifite urubyiruko rudafite ibitekerezo bizima kiba kirimu kaga. Natwe twiyemeje kurwanya uwo ari we wese wagerageza kongera gukwirakwiza ayo macakubiri.”
Mugenzi we witwa Habarurema Joel na we avuga ko urubyiruko rw’uyu munsi rudakwiye kwemera kugwa mu mutego w’abakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga. Ati: “Uyu munsi abarwanya ubumwe bw’Abanyarwanda benshi bakoresha imbuga nkoranyambaga. Nk’urubyiruko twiyemeje kubamagana no kubanyomoza aho banyuza ubutumwa bwabo hose. Tugomba gukoresha ubumenyi twigira hano mu kurinda amateka Igihugu cyacu cyanyuzemo.”
Uwera Claudine we yavuze ko kwibuka bibafasha kurushaho gusobanukirwa agaciro k’ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda. Ati: “Kwibuka bitwigisha ko Jenoside itatunguranye ahubwo yateguwe igihe kirekire. Iyo twumvise ubuhamya n’amateka y’ibyabaye, bituma twiyemeza ko tutazigera twemera amacakubiri ayo ari yo yose. Nk’urubyiruko dufite inshingano zo kubaka Igihugu kirangwa n’urukundo n’ubumwe.”
Umwe mu babyeyi wari witabiriye iki gikorwa na we yanenze bamwe mu bari ababyeyi mbere no mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 batoje abana babo urwango n’ingengabitekerezo ya Jenoside. Yagize ati: “Birababaje kubona hari ababyeyi bareze abana babo babatoza urwango no kureba bagenzi babo nk’abanzi. Jenoside ntiyazanywe n’abana, yateguwe n’abayobozi harimo n’ababyeyi. Uyu munsi dukwiye kurera abana tubatoza urukundo, ubumuntu no gukunda Igihugu kugira ngo amateka mabi atazongera kubaho ukundi.”
Umuyobozi wa INES Ruhengeri, Padiri Dr. Jean Bosco Baribeshya, yavuze ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ari umwanya wo gukomeza kuzirikana abazize Jenoside no kwigisha urubyiruko amateka nyayo y’u Rwanda.
Yagize ati: “Kuri twe iki gikorwa cyo kwibuka ni umwanya wo kwifatanya n’Abanyarwanda bose baburiye ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ni n’umwanya kandi wo kwigisha abanyeshuri bacu ko ivangura iryo ari ryo ryose ritegura Jenoside, kandi ko bo nk’abahanga b’ejo hazaza bagomba gufata iya mbere mu kuyirwanya.”
Padiri Dr. Baribeshya yasabye abiga amashuri makuru na kaminuza kwiga neza ariko banakunda Igihugu kuko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 hari abari abanyabwenge bakoze Jenoside kandi ari bo bakabaye barafashe iya mbere mu kuyirwanya.
