Kwibuka 32: Abakozi ba LODA basabwe gukomera ku bumwe bw’Abanyarwanda

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Gicurasi 8, 2026
  • Hashize amasaha 3
Image

Abakozi b’ikigo gishinzwe guteza imbere ibikorwa by’iterambere mu nzego z’ibanze (LODA) n’abafatanyabikorwa bacyo bahawe umukoro wo gukomera ku bumwe bw’Abanyarwanda no kurandura ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ni bimwe mu byari bikubiye mu butumwa bahawe kuri uyu wa Gatanu tariki 8 Gicurasi 2026, ubwo bibukaga ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bagasura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.

Dukuzeyezu Anatharie wari ufite imyaka 8 muri Mata 1994, avuga ko gusura urwibutso bakiga amateka bibafasha kuzuza inshingano bafite zo gukunda igihugu no kukirinda.

Ati: “Nkubu turikumwe n’abavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 cyangwa abari impinja, gusura urwibutso bidufasha guha agaciro abishwe bakambuwe kandi bikanafasha abatarabonye Jenoside kumenya uko yakozwe n’uko yateguwe bikadufasha gukora inshingano yacu yo gukunda Igihugu no ku kuyarinda bitewe no kumenya amateka yacu.”

Mu butumwa bagejejweho n’umuyobozi ushinzwe Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Ubudaheranwa muri MINUBUMWE, Hon. Uwera Kayumba Alice harimo gukomera ku bumwe bw’Abanyarwanda no kurandura ingengabitekerezo ya Jenoside.

Yagize ati: “Bimwe mu byo twatahana harimo gukumira no kurwanya Jenoside nk’inshingano za buri Munyarwanda, kurandura ingebitekerezo ya Jenoside bibe intego. Jenoside yakorewe Abatutsi yahagaritswe n’Abanyarwanda amahanga arebera ni byiza ko turwanya abifuza kugarura amacakubiri. Ubumwe bwacu ni zo mbaraga zacu.”

Hon. Uwera yanashimiye LODA uruhare yagize mu bikorwa byatumye habaho ubudaheranwa ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi binyujijwe mu bikorwa by’iterambere birimo no guhabwa ingoboka kuri bamwe.

Ati: “Ndashimira LODA ku byo idufasha kuko ishami ry’Ubumwe n’Ubudaheranwa ribarizwamo icyahoze ari FARG n’icyahoze ari Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge bimwe mu byo rikora harimo ibifasha abarokotse Jenoside kongera kubaho.”

“[…] abahabwa inkunga y’ingoboka, gahunda y’amacumbi, kuko hari abatarabona aho batura, gahunda yo kwivuza ndetse n’imishinga iciriritse, aha ni ho duhurira na LODA kandi ibyinshi murabidufasha cyane.”

Umuyobozi Mukuru wa LODA, Nyinawagaga Claudine, yashimangiye ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, atari umugani kandi ko kwibuka ari inshingano zabo kugira ngo ibyabaye bitazasubira ukundi.

Ati: “Ndashaka kuvuga gusa ko Jenoside atari umugani. Kera twumvaga imigani y’udushwiriri, Maguru ya Sarwaya n’indi… iyo ni imigani, ariko Jenoside yakorewe Abatutsi ntabwo ari umugani, ni ubwicanyi bwateguwe bukorerwa Abatutsi bitewe na Leta mbi yashyize imbere amacakubiri.”

Yakomeje ati: “Kwibuka ni inshingano yacu nk’Abanyarwanda bidufasha kwigira ku mateka yacu mabi kandi tuzahora twibuka nk’uko buri mwaka tubigenza, tubumbatire ubumwe bwacu nk’Abanyarwanda nta ndorerwamo z’amacakubiri nta rwango.”

Ubushakashatsi Minisiteri y’ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano mboneragihugu yakoze mu 2025, bwagaragaje ko ubumwe bw’abanyarwanda bwiyongereyeho 13% bivuze ko bwageze kuri 95% buvuye kuri 82.3% bwariho mu 2010. Ubwo bushakashatsi kandi bwagaragaje ko 99% by’Abanyarwanda bemeje ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bifite uruhare rukomeye mu kubaka ubwiyunge bw’Abanyarwanda.

Abakozi ba LODA bavuga ko kwibuka no kwiga amateka bibafasha mu nshingano zo gukunda Igihugu
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Gicurasi 8, 2026
  • Hashize amasaha 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE