Ethiopia: Umugore wari umaze imyaka 12 atabyara yibarutse abana 5 icyarimwe
Umugore witwa Bedriya Adem wo muri Leta ya Harari Regional State muri Ethiopia yibarutse abana batanu icyarimwe, nyuma y’imyaka 12 yari amaze ategereje urubyaro.
Bedriya Adem yavuze ko we n’umugabo we bishimiye cyane “guhabwa umugisha wo kubyara abana batanu icyarimwe.”
Uyu mugore w’imyaka 35 yabyaye abahungu bane n’umukobwa umwe ku mugoroba wo ku wa Kabiri. Ibitaro bya Hiwot Fana Specialised Hospital yabyariyemo byatangaje ko abo bana bose bafite ubuzima bwiza.
Bedriya yibuka uko yari amaze igihe kinini afite agahinda n’ububabare mbere y’uko amasengesho ye asubizwa, yabwiye BBC ati: “Sinabona amagambo yo gusobanura ibyishimo mfite.”
Yunzemo ati: “Nasabye Imana umwana umwe gusa, ariko Allah ampa abana batanu,” asobanura uko yumvaga ameze mu mubiri muri iyo myaka yose yo gutegereza urubyaro.
Umuyobozi w’ibitaro bya Hiwot Fana Specialised Hospital, Dr Mohammed Nur Abdulahi, yavuze ko umubyeyi n’abana bakomeje kwitabwaho n’abaganga muri ibyo bitaro.
Yavuze ko abo bana bavutse bapima hagati y’ikilo 1.3 na 1.4, ashimangira ko kandi ko abana bavukanye ibiro birenze ikilo kimwe baba bafite amahirwe menshi yo gukura neza no kubaho bafite ubuzima bwiza.
Dr Mohammed Nur Abdulahi yavuze ko Bedriya Adem yasamye mu buryo busanzwe, adakoresheje uburyo bwa IVF bwo gufasha abantu gusama hisunzwe ikoranabuhanga, kuko ibyo bitaro bitabutanga. Ubu buryo bwa IVF bushobora kongera amahirwe yo gutwita abana benshi icyarimwe igihe hashyizwemo insoro zirenga imwe.
Abaganga bavuga ko amahirwe yo gusama abana batanu mu buryo busanzwe agirwa n’umuntu umwe muri miliyoni 55.
Yongeyeho ko uwo mugore yabyaye abazwe, ku mugoroba wo ku wa Kabiri k’iki cyumweru.