Handball: Amakipe y’u Rwanda y’Abato yegukanye irushanwa ry’Akarere ka gatanu

Handball: Amakipe y’u Rwanda y’Abato yegukanye irushanwa ry’Akarere ka gatanu

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abatarengeje imyaka 18 n’iy’Abatarengeje imyaka 20, zombi zegukanye ibikombe by’irushanwa ry’Akarere ka 5 (IHF Trophy Zone V) ryaberaga Addis Ababa muri Ethiopia.

Imikino nyuma  y’irushanwa rihuza ibihugu byo mu Karere ka Gatanu yabaye kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 8 Gicurasi 2026. Ibyo bihugu birimo u Burundi, Kenya, Tanzania, Sudani y’Epfo, Somalia, u Rwanda na Ethiopia yakiriye irushanwa

Abatarengeje imyaka 18 begukanye igikombe batsinze u Burundi mu mukino w’ishiraniro warangiye ari ibitego 39-38 naho abatarengeje imyaka 20 batsinda Ethiopia ibitego 39-37, begukana iri rushanwa ku nshuro ya kabiri yikurikiranya (2024-2026).

Muri rusange amakipe y’u Rwanda yegukanye iri rushanwa adatsinzwe umukino n’umwe muri itanu bakinnye.

Amakipe yombi kandi azahagararira u Rwanda mu mikino y’Igikombe cya Afurika kizabera i Abidjan muri Côte d’Ivoire muri Nzeri 2026.

Ikipe y’Igihugu y’Abatarengeje imyaka 18 yatsinze u Burundi mu mukino w’ishiraniro ibitego 39-38
Ikipe y’Igihugu y’abatarengeje imyaka 18 yegukanye igikombe idatsinzwe
Ikipe y’Igihugu y’abatarengeje imyaka 20 yegukanye irushanwa ry’Akarere ka 5 (IHF Trophy Zone V)
Byari ibyishimo ku basore b’ikipe y’Igihugu y’Abatarengeje imyaka 18 nyuma yo kwegukana igikombe
Amakipe y’u Rwanda y’abato yegukanye irushanwa ry’Akarere ka gatanu
Ikipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 20 yatsinze Ethiopia yegukana igikombe cy’Akarere ka gatanu
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Kenya: Mackenzie washutse abakirisitu bakiyicisha inzara yakatiwe imyaka 200  6 Ugushyingo 2026 Saa 16:22
  2. Etincelles yirukanye umutoza Bizimana Abdu ‘Bekeni’ 6 Ugushyingo 2026 Saa 15:12
  3. Tanzania: Tundu Lissu utavuga rumwe n’ubutegetsi yakatiwe gufungwa imyaka 4  6 Ugushyingo 2026 Saa 15:07
  4. Kenya: Bashukishijwe akazi mu mahanga bisanga mu ntambara y’u Burusiya na Ukraine 6 Ugushyingo 2026 Saa 14:54
  5. Papa Leo XIV yatangiye uruzinduko muri Amerika y’Epfo nyuma yo kubagwa kanseri 6 Ugushyingo 2026 Saa 13:43