Chad yatangaje ibihe bidasanzwe by’iminsi 20 kubera umutekano muke

Chad yatangaje ibihe bidasanzwe by’iminsi 20 kubera umutekano muke

Igihugu cya Chad cyatangaje ibihe bidasanzwe bizamara iminsi 20 mu Karere kegereye Ikiyaga cya Chad, nyuma y’ibitero bikomeye byahitanye ubuzima bw’abantu benshi, byashinjwe umutwe w’iterabwoba wa Boko Haram.

Icyemezo cyafashwe ku wa Kane gikurikiye urupfu rw’abasirikare basaga 26, barimo n’abajenerali babiri bakomeye, bishwe mu bitero byabaye muri iki cyumweru. Ibi byateye icyunamo mu gihugu hose ndetse bituma ingabo zitangira ibikorwa bikaze byo guhiga abo barwanyi.

Umuvugizi wa Guverinoma, Gassim Cherif, yavuze ko abayobozi basuzumye uko umutekano n’imibereho y’abaturage bikomeje kuzamba muri ako karere. Yagaragaje ko ibitero bya Boko Haram byongeye kwiyongera, bigatera abaturage guhunga, ndetse bikongera ibyago ku buzima n’imitungo yabo.

Ibi bitero biheruka byakurikiye igitero gikomeye cyagabwe ku kigo cya gisirikare cya Barka Tolorom kiri hafi y’ikiyaga cya Chad, aho abasirikare ba Chad basaga 24 baguye ku rugamba, abandi benshi bagakomereka nk’uko amakuru atangwa n’inzego za gisirikare abivuga.

Cherif yongeyeho ko Perezida Mahamat Idriss Deby yashimiye Guverinoma ya Nigeria ku bufatanye n’inkunga itanga mu bikorwa byo kurwanya iterabwoba bikomeje.

Ikiyaga cya Chad gihuriweho n’ibihugu bya Cameroon, Chad, Nigeria na Niger, kikaba kimaze igihe kirekire ari ubuhungiro bw’imitwe y’iterabwoba nka Boko Haram na ISWAP, aho bakomeje kongera ibitero ku ngabo z’ibihugu byo muri aka karere.

Gassim Cherif, umuvugizi wa Guverinoma ya Chad
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Inyubako 5 zari zarafunzwe i Kigali kubera inkongi zemerewe kongera gukora 13 Ugushyingo 2026 Saa 17:45
  2. Abanyeshuri 68 ba Rwanda Coding Academy batangiye Itorero Intagamburuzwa 13 Ugushyingo 2026 Saa 17:13
  3. Burera: Baranenga abagabo bishora mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge bashaka indonke yihuse 13 Ugushyingo 2026 Saa 16:58
  4. Pochettino yagizwe Umutoza Mukuru wa Manchester United 13 Ugushyingo 2026 Saa 16:10
  5. TMC yifashishije inyikirizo y’indirimbo ya Nyiranyamibwa mu ndirimbo nshya 13 Ugushyingo 2026 Saa 15:39