Yongeyeho ati: ”Akazi ka ‘massage’ gakoreshwa intoki ntibigoye kuba umuntu yagakora kandi atabona. Aha bangirira icyizere kandi baba bazi ko ndi bubikore neza kuko kugira ngo bampe akazi babanje kunkoresha ikizami.”
Munyana avuga ko abafite ubumuga bagifite imbogamizi zo kudahabwa amahirwe ngo bagaragaze ibyo bashoboye, ndetse rimwe na rimwe abakoresha bumva ko kubaha akazi ari impuhwe. Asaba bagenzi be bafite ubumuga gutinyuka bagashaka imirimo ndetse n’abakoresha bagaha amahirwe abantu bose ntibabarebere mu ishusho y’ubumuga runaka cyangwa impuhwe ahubwo bakita ku byo bashoboye.
Ati: ”Nibabahe amahirwe bakore, nibyanga ni ubushobozi bwabo buzaba bwanze si ubumuga buzaba bubiteye.” Imibare y’ibanze ya 2025, y’ubushakashatsi bw’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite ubumuga (NCPD) yagaragaje ko abantu bafite ubumuga mu Rwanda bangana na 562,184.
Muri abo abangana na 250,563 bangana na 44,5% ni ab’igitsina gabo, ab’igitsina gore ni 310,838 bangana na 55,2%, mu gihe abagana na 783 bangana na 0,3% nta makuru ahagije ku mibereho yabo yamenyekanye, mu gihe abafite ubumuga 145,362, abangana na 25,8% bafite akazi, naho 317,360 bangana na 56,4% nta kazi bafite.