Shakira na Burna Boy bahuriye mu ndirimbo y’Igikombe cy’Isi cya 2026

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Gicurasi 8, 2026
  • Hashize amasaha 9
Image
Shakira na Barna Boy bahuriye mu ndirimbo bahimbiye igikombe cy'Isi cya 2026

Umuhanzi Shakira yatangaje ko indirimbo amaze iminsi ateguza yayikoreye umwihariko w’imikino y’Igikombe cy’Isi cy’umupira w’Amaguru cya 2026 (FIFA World Cup 2026) ndetse ko yayihuriyemo na Burna Boy uri mu bahanzi bakomeye ba Afrobeat muri Nigeria.

Yabitangaje ku mugoroba wa tariki 07 Mata 2026, yifashishije amashusho magufi ateguza iyo ndirimbo.Ni amashusho agaragara aririmba anabyina iyo ndirimbo muri Stade ya Maracaná ateguza abantu ko bakwiye kwitegura kuko na we yiteguye.

Yanditse ati: “Turi muri Stade Maracaná tubafitiye indirimbo Dai Dai ya FIFA World Cup 2026, izabageraho tariki 14 Gicurasi, ndi kumwe na Burna Boy kandi turiteguye”.

Ni amakuru yakiranywe urugwiro kuko abenshi mu bamukurikira bahise bagaragaza ko banyuzwe n’uko Shakira ahora akora amateka.

Uwitwa Dancin-darina yanditse ati: “Indi ndirimbo kandi nanone!”. Uwitwa rinel_ib we yanditse ati: “Hari indirimbo 4 zamenyekanye z’igikombe cy’isi ariko iza Shakira zamenyekanye kurusha izindi,bigaragaza ubuhanga, urukundo n’imbaraga azikorana. Komeza wamamare mwamikazi.”

Dai Dai ije gushimangira ubuhangange bwe mu kwandika indirimbo zogeza umupira w’amaguru kuko ije ikurikira iyo yise Waka Waka (This Time for Africa) yakoreye igikombe cy’Isi mu 2010, ubwo Afurika y’Epfo yakiraga ‘FIFA World Cup’, yakunzwe cyane.

Shakira ateguje Dai Dai mu gihe hari indi ndirimbo ya Coca Cola indirimbo ya ‘FIFA World Cup 2026 yahurijemo Abahanzi barimo J Balvin, Travis Barker, Amber Mark na Steve Vai, ishingiye ku ndirimbo “Jump” ya Van Halen.

Biteganyijwe ko imikino y’igikombe cy’isi izatangira kuva tariki 11 Kamena-19 Nyakanga 2026 ikazabera muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Mexico.

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Gicurasi 8, 2026
  • Hashize amasaha 9
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE