Filime ivuga ku ngagi zo mu Rwanda yatangiye gutambuka kuri Netflix
Filimi mbarankuru igaruka ku ngagi zo mu Rwanda, yanditswe n’umunyabigwi mu bijyanye n’ibidukikije ufite inkomoko Bwongereza David Attenborough, yatangiye gutambuka ku rubuga rwa Netflix.
Ni filimi yiswe ‘A Gorilla Story: Told by David Attenborough’, yatangiye gutambuka kuri uyu wa Gatanu tariki ya 17 Mata 2026 ikaba yarakozwe na kompanyi ya Silverback Films ku bufatanye na Appian Way Productions yashinzwe n’umunyabigwi Leonardo DiCapri, Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Iterambere (RDB) ndetse na Dian Fossey Gorilla Fund.
Inkuru yayo ishingiye ku buryo bwimbitse bw’imibereho, imibanire ndetse n’uruhererekane rw’imiryango y’ingagi zo mu Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, ishingiye ku nkuru y’umuryango w’ingagi wari uyobowe n’iyitwa Pablo.
Muri iyi filimi, Attenborough agaruka ku rugendo rwe rwatangiye mu 1978 ubwo yasuraga Pariki y’Ibirunga, aho yahuriye bwa mbere n’umwana w’ingagi witwaga Pablo.
Mu itangazo ryagenewe abanyamakuru, Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubukerarugendo mu rwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Irène Murerwa, yavuze ko mu myaka isaga 20 ishize, u Rwanda rwateye intambwe igaragara mu kubungabunga ingagi, binyuze mu bufatanye n’abaturage, gahunda zirambye n’ishoramari rirambye.
Yagize ati: “Iyi filimi itanga amahirwe yo kwereka Isi yose urugendo rw’u Rwanda mu kubungabunga ingagi, igahuza ubumenyi n’imbaraga z’ababigizemo uruhare.”
Uretse kugaragaza ibidukikije, iyi filimi yanagize uruhare mu guteza imbere ubukerarugendo bw’u Rwanda, kuko yakoresheje serivisi z’imbere mu gihugu zirimo amacumbi, ubwikorezi, abayobora ba mukerarugendo n’abandi.
Iyo filimi kandi yafatiwe mu Rwanda mu gihe kirekire, bituma abakoze uwo mushinga babasha gufata amashusho arambuye agaragaza imyitwarire y’ingagi, imibanire yazo, n’uko ubuzima bwazo bukomeza mu buryo bw’uruhererekane rw’imiryango bituma igira uburemere n’ukuri kwihariye, bituma abayireba basobanukirwa neza ubuzima bw’izi nyamaswa zirindwa cyane ku Isi.
Byitezwe ko iyo filime izakomeza kwamamaza u Rwanda ku rwego mpuzamahanga, by’umwihariko mu bukerarugendo bushingiye ku bidukikije, no gukomeza kwerekana agaciro k’ingagi zo mu misozi miremire zo mu Rwanda.
Ikorwa ry’iyo filimi kandi ryanabaye amahirwe ku bahanzi n’abatunganya filimi bo mu Rwanda, binyuze mu mahugurwa no kwitabira ibikorwa byo kuyikora, binyuze muri Rwanda Film Office.
Uretse kuba iyo filimi yatangiye gutambuka kuri Netflix, biteganyijwe ko izerekanwa ku mugaragaro i London tariki 21 Mata 2026, mu gikorwa kizahuza abari mu nzego zitandukanye zirimo ibidukikije, itangazamakuru n’inganda za sinema.
