03 Nyakanga 2022
   
ImvahoNshya
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA
No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA
No Result
View All Result
ImvahoNshya
No Result
View All Result

Ibiro bishinzwe inyungu za Canada mu Rwanda bigiye guhindurwa Ambasade

23 Kamena 2022 - 09:13
Ibiro bishinzwe inyungu za Canada mu Rwanda bigiye guhindurwa Ambasade
Share on FacebookShare on Twitter

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Canada Mélanie Joly, yatangaje ko biteguye ibiro bishinzwe inyungu za Canada biri i Kigali bigiye guhindurwamo Ambasade mu rwego rwo kurushaho kwimakaza ubutwererane bw’ibihugu byombi mu nzego zitandukanye.

Ibyo biro bikorera mu Kiyovu mu Mujyi wa Kigali bisanzwe bishinzwe inyungu za Canada mu Rwanda n’u Burundi biyobowe na François Quenneville-Dumont, wagize ati: “Iyi ni inkuru nziza ku Rwanda na Canada.”

Iyi Ambasade (High Commission) izaba ifite inshingano zo guhuza ibikorwa by’ubutwererane na Dipolomasi hagati y’u Rwanda na Canada nk’ibihugu bihuriye mu Muryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth).

Biteganyijwe ko iyo Ambasade izongera ububasha bushyigikira ubutwererane mu nzego zinyuranye hagati y’u Rwanda na Canada hashingiwe ku nyungu ibihugu byombi bihuriyeho ndetse n’ubutwererane bushingiye ku miryango mpuzamahanga byombi bibereye abanyamuryango.

Uretse Commonwealth, undi muryango w’ingenzi ibihugu byombi bihuriramo ni uwa La Francopfonie (OIF) uhuza ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa uyobowe n’Umunyamabanga Mukuru w’Umunyarwandakazi, Madamu Louise Mushikiwabo.

Minisitiri Jolly yanatangaje kandi ko Igihugu cye kigiye gushyiraho Ambasade n’Ambasaderi Uhoraho ugihagarariye mu Muryango w’Afurika Yunze Ubumwe (AU) uzaba afite icyicaro i Addis Ababa muri Ethiopia.

Ibyo ngo bizafasha Guverinoma ya Canada kurushaho kunoza umubano n’ibihugu by’Afurika binyuze muri uwo muryango ari na ko ishyigikira imbaraga zirimo gushyirwa mu kwimakaza ubufatanye mu guhangana n’imbogamizi zihuriweho.

Yakomeje ashimangira ko kuba Canada igiye kugira abayihagarariye mu Rwanda no muri AU ari indi ntambwe ikomeye cyane mu kugera ku ntego igihugu cyihaye yo kwagura no gushyigikira ibikorwa byayo muri Afurika.

Minisitiri Joly yagize ati: “Iyo nkuru yatangajwe irashimangira ukwiyemeza kwa Canada mu kwagura ibikorwa byacu muri Afurika, kandi bizongerera imbaraga ubufatanye bwacu n’abayobozi bo ku mugabane mu kwihutisha imishinga duhuriyeho. Igihe kirageze ngo twongere inkunga yacu mu kubaka amahoro n’umutekano mu Karere.”

Canada yiteze ko muri uko kwagura ubufatanye izagira uruhare mu gutanga ibisubizo ku bibazo by’umutekano byo ku Mugabane w’Afurika.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Canada uri i Kigali, aganira n’abanyamakuru
Advertisement
NTAWITONDA Jean Claude

NTAWITONDA Jean Claude

Ntawitonda Jean Claude ni umunyamakuru akaba n'umwanditsi ubimazemo igihe gisaga imyaka 10. Yatangiye gukorana n'ikinyamakuru Imvaho Nshya guhera muri Werurwe 2015. Afite impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya kaminuza (Bachelor's Degree) mu bijyanye n'Itangazamakuru n'itumanaho (Ishami ry'Itumanaho) yakuye mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y'u Rwanda (UNR), kuri ubu yaje guhinduka Kaminuza y'u Rwanda (UR).

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Aheruka

Nyuma y’u Rwanda, Nigeria yemeye kwakira abimukira boherejwe na UK

Nyuma y’u Rwanda, Nigeria yemeye kwakira abimukira boherejwe na UK

Nyakanga 3, 2022
Amakoperative abonwa nk’umusingi w’iterambere ry’u Rwanda

Amakoperative abonwa nk’umusingi w’iterambere ry’u Rwanda

Nyakanga 3, 2022
Kwibohora 28: Nyaruguru ‘yari yaribagiranye’ yabaye urugero rw’iterambere ry’u Rwanda

Kwibohora 28: Nyaruguru ‘yari yaribagiranye’ yabaye urugero rw’iterambere ry’u Rwanda

Nyakanga 3, 2022
Rulindo: Abantu 8 bafungiwe kwangiza ibikorwa remezo

Rulindo: Abantu 8 bafungiwe kwangiza ibikorwa remezo

Nyakanga 3, 2022
Muhanga: WASAC yashyikirije abarokotse Jenoside amazi meza

Muhanga: WASAC yashyikirije abarokotse Jenoside amazi meza

Nyakanga 2, 2022
Perezida w’u Burundi yakiriye ubutumwa bwa Perezida Kagame

Perezida w’u Burundi yakiriye ubutumwa bwa Perezida Kagame

Nyakanga 1, 2022
ImvahoNshya

DUKURIKIRE KU MBUGA

DUHAMAGARE

Opp. Magerwa, Expo ground, Gikondo Kigali, Rwanda
Phone no : +250-784867952 / 53

AMAKURU AHERUKA

Nyuma y’u Rwanda, Nigeria yemeye kwakira abimukira boherejwe na UK

Nyuma y’u Rwanda, Nigeria yemeye kwakira abimukira boherejwe na UK

Nyakanga 3, 2022
Amakoperative abonwa nk’umusingi w’iterambere ry’u Rwanda

Amakoperative abonwa nk’umusingi w’iterambere ry’u Rwanda

Nyakanga 3, 2022
  • About
  • Advertise
  • Privacy & Policy
  • Contact

© 2022 ImvahoNshya - All rights reserved by ImvahoNshya.

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA

© 2022 ImvahoNshya - All rights reserved by ImvahoNshya.