03 Nyakanga 2022
   
ImvahoNshya
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA
No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA
No Result
View All Result
ImvahoNshya
No Result
View All Result

Cricket: Hateguwe ibikorwa bizitabirwa n’abaje muri CHOGM 2022

21 Kamena 2022 - 10:12
Cricket: Hateguwe ibikorwa bizitabirwa n’abaje muri  CHOGM 2022
Share on FacebookShare on Twitter

Kuva kuri uyu wa Mbere taliki 20 Kamena 2022 mu Rwanda hatangiye Inama y’Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma b’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Icyongereza  “CHOGM 2022″ .

Abitabiriye iyi nama izasozwa taliki 25 Kamena 2022 bazitabira ibikorwa bitandukanye byateguwe n’ishyirahamwe ry’umukino wa Cricket mu Rwanda “RCA” bizabera kuri Sitade mpuzamahanga i Gahanga.

Cricket is a good sport for developing overall fitness, stamina and hand–eye coordination. As you are in Rwanda for #CHOGM2022; don’t miss the Cricket Exhibition Match planned on 23 June 2022 at Gahanga Cricket Stadium. pic.twitter.com/yb7ypLNDQS

— Ministry of Sports|Rwanda (@Rwanda_Sports) June 17, 2022

Bimwe muri ibi bikorwa harimo irushanwa mu cyiciro cy’abagore “Rwanda Cricket Women’s Elite 2022”  ryatangiye ku wa Mbere taliki 20 Kamena 2022 aho hatoranyijwe abakinnyi  bagashyirwa mu makipe 3.

Aya makipe ari yo Amasimbi Hawks, Ingenzi Heroes na Ingabo Knights agizwe n’abakinnyi b’Abanyarwanda bitwaye neza muri shampiyona y’icyiciro cya mbere n’icya kabiri  n’abandi bakomoka mu bihugu byo hanze bari mu makipe yari yitabiriye irushanwa ryo Kwibuka.  Aba ni Janet Mbabazi  (Uganda), Laura Mophakedi  (Botswana), Suzanne Brereton  (Germany),  Sunday Salome  (Nigeria), Sharon Juma , Quentor Abel  (Kenya) na Nasra Nassoro (Tanzania)

Bikaba biteganyijwe ko  aya makipe azakina hagati yayo hanyuma umukino wa nyuma ukazaba ku wa Gatanu taliki 23 Kamena 2022.

Mu gihe cy’inama ya #CHOGM2022, abashyitsi bafite amahirwe yo kuzifatanya natwe mu bikorwa bya siporo bitandukanye biteganyijwe kubera muri @CityofKigali. Harimo:
▶️#KigaliNightRun
▶️Amarushanwa ya Cricket
▶️Umukino wa Golf
Dukore siporo Tugire Ubuzima Bwiza. https://t.co/HEQJs7ilqj

— Ministry of Sports|Rwanda (@Rwanda_Sports) June 16, 2022

Ubwo iri rushanwa rizaba risozwa  abitabiriye CHOGM 2022  bazakurikirana  uyu mukino  ndetse hari n’abazakina barimo abanyabigwi  batandukanye bakinnye umukino wa Cricket n’indi itandukanye.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri RCA, Byiringiro Emmanuel  yatangaje ko  mu bazagaragara muri uyu mukino hari Hamilton Masakadza  wabaye kapiteni w’ikipe y’igihugu ya  Zimbabwe, Elton Chigumbura  na we wakiniye Zimbabwe.

Hamilton Masakadza

Yakomeje avuga ko hari n’abandi batakinnye Cricket  nka Tendai Mtawarira, ukomoka muri Zimbabwe akaba yarakiniye ikipe y’igihugu y’Afurika y’Epfo mu mukino wa Rugby ndetse na David Alan Silman wakiniye ikipe ya Arsenal .

Tendai Mtawarira

Uko imikino ya RC Women’s Elite 2022 yagenze

Imikino yabaye, ikipe y’Ingabo Knights yatsinze Amasimbi Hawks inatsinda kandi Ingenzi Heroes.

Kuri uyu wa Kabiri taliki 21 Kamena 2022, imikino irakomeza aho ikipe y’Amasimbi ikina n’Ingenzi (09h30) nyuma ikipe y’Amasimbi ikine nanone n’Ingabo (13h30). Imikino yombi irabera kuri Sitade mpuzamahanga ya Gahanga.

Advertisement
Imvaho Nshya

Imvaho Nshya

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Aheruka

Nyuma y’u Rwanda, Nigeria yemeye kwakira abimukira boherejwe na UK

Nyuma y’u Rwanda, Nigeria yemeye kwakira abimukira boherejwe na UK

Nyakanga 3, 2022
Amakoperative abonwa nk’umusingi w’iterambere ry’u Rwanda

Amakoperative abonwa nk’umusingi w’iterambere ry’u Rwanda

Nyakanga 3, 2022
Kwibohora 28: Nyaruguru ‘yari yaribagiranye’ yabaye urugero rw’iterambere ry’u Rwanda

Kwibohora 28: Nyaruguru ‘yari yaribagiranye’ yabaye urugero rw’iterambere ry’u Rwanda

Nyakanga 3, 2022
Rulindo: Abantu 8 bafungiwe kwangiza ibikorwa remezo

Rulindo: Abantu 8 bafungiwe kwangiza ibikorwa remezo

Nyakanga 3, 2022
Muhanga: WASAC yashyikirije abarokotse Jenoside amazi meza

Muhanga: WASAC yashyikirije abarokotse Jenoside amazi meza

Nyakanga 2, 2022
Perezida w’u Burundi yakiriye ubutumwa bwa Perezida Kagame

Perezida w’u Burundi yakiriye ubutumwa bwa Perezida Kagame

Nyakanga 1, 2022
ImvahoNshya

DUKURIKIRE KU MBUGA

DUHAMAGARE

Opp. Magerwa, Expo ground, Gikondo Kigali, Rwanda
Phone no : +250-784867952 / 53

AMAKURU AHERUKA

Nyuma y’u Rwanda, Nigeria yemeye kwakira abimukira boherejwe na UK

Nyuma y’u Rwanda, Nigeria yemeye kwakira abimukira boherejwe na UK

Nyakanga 3, 2022
Amakoperative abonwa nk’umusingi w’iterambere ry’u Rwanda

Amakoperative abonwa nk’umusingi w’iterambere ry’u Rwanda

Nyakanga 3, 2022
  • About
  • Advertise
  • Privacy & Policy
  • Contact

© 2022 ImvahoNshya - All rights reserved by ImvahoNshya.

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA

© 2022 ImvahoNshya - All rights reserved by ImvahoNshya.