Kuva kuri uyu wa Mbere taliki 20 Kamena 2022 mu Rwanda hatangiye Inama y’Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma b’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Icyongereza “CHOGM 2022″ .
Abitabiriye iyi nama izasozwa taliki 25 Kamena 2022 bazitabira ibikorwa bitandukanye byateguwe n’ishyirahamwe ry’umukino wa Cricket mu Rwanda “RCA” bizabera kuri Sitade mpuzamahanga i Gahanga.
Bimwe muri ibi bikorwa harimo irushanwa mu cyiciro cy’abagore “Rwanda Cricket Women’s Elite 2022” ryatangiye ku wa Mbere taliki 20 Kamena 2022 aho hatoranyijwe abakinnyi bagashyirwa mu makipe 3.
Aya makipe ari yo Amasimbi Hawks, Ingenzi Heroes na Ingabo Knights agizwe n’abakinnyi b’Abanyarwanda bitwaye neza muri shampiyona y’icyiciro cya mbere n’icya kabiri n’abandi bakomoka mu bihugu byo hanze bari mu makipe yari yitabiriye irushanwa ryo Kwibuka. Aba ni Janet Mbabazi (Uganda), Laura Mophakedi (Botswana), Suzanne Brereton (Germany), Sunday Salome (Nigeria), Sharon Juma , Quentor Abel (Kenya) na Nasra Nassoro (Tanzania)
Bikaba biteganyijwe ko aya makipe azakina hagati yayo hanyuma umukino wa nyuma ukazaba ku wa Gatanu taliki 23 Kamena 2022.
Ubwo iri rushanwa rizaba risozwa abitabiriye CHOGM 2022 bazakurikirana uyu mukino ndetse hari n’abazakina barimo abanyabigwi batandukanye bakinnye umukino wa Cricket n’indi itandukanye.
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri RCA, Byiringiro Emmanuel yatangaje ko mu bazagaragara muri uyu mukino hari Hamilton Masakadza wabaye kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Zimbabwe, Elton Chigumbura na we wakiniye Zimbabwe.

Yakomeje avuga ko hari n’abandi batakinnye Cricket nka Tendai Mtawarira, ukomoka muri Zimbabwe akaba yarakiniye ikipe y’igihugu y’Afurika y’Epfo mu mukino wa Rugby ndetse na David Alan Silman wakiniye ikipe ya Arsenal .

Uko imikino ya RC Women’s Elite 2022 yagenze
Imikino yabaye, ikipe y’Ingabo Knights yatsinze Amasimbi Hawks inatsinda kandi Ingenzi Heroes.


Kuri uyu wa Kabiri taliki 21 Kamena 2022, imikino irakomeza aho ikipe y’Amasimbi ikina n’Ingenzi (09h30) nyuma ikipe y’Amasimbi ikine nanone n’Ingabo (13h30). Imikino yombi irabera kuri Sitade mpuzamahanga ya Gahanga.


