03 Nyakanga 2022
   
ImvahoNshya
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA
No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA
No Result
View All Result
ImvahoNshya
No Result
View All Result

Volleyball: Ikipe ya Gisagara VC na UVC zegukanye irushanwa ryo Kwibuka Rutsindura

20 Kamena 2022 - 13:30
Volleyball: Ikipe ya Gisagara VC na UVC zegukanye irushanwa ryo Kwibuka Rutsindura

Ikipe ya Gisagara VC

Share on FacebookShare on Twitter

Ikipe ya Gisagara VC mu bagabo  na  UVC mu bagore ni zo zegukanye irushanwa  ryo kwibuka Rutsindura Alphonse wari umwarimu akaba n’umutoza wa Volleyball  muri Petit Seminaire Virgo Fidelis ku Karubanda  (PSVF) wishwe muri Jenoside yakorewe Ababutsi mu 1994 

Iri rushanwa “Memorial Rutsindura 2022” ryakinwe taliki 18 na19 Kamena 2022  ryari ribaye ku nshuro ya 18 ritegurwa n’ubuyobozi bw’ikigo ndetse n’ihuriro ry’abahize “ASEVIF”.

Muri uyu mwaka wa 2022 ryakinwe mu byiciro bitandukanye harimo icyiciro cy’abakanyujijeho mu bagabo, icyiciro cy’amashuri yisumbuye mu bahungu ndetse n’icyiciro cy’amakipe y’abagabo n’abagore akina shampiyona y’icyiciro cya mbere.

Mu bagabo, ikipe ya Gisagara VC yegukanye igikombe itsinze ku mukino wa nyuma ikipe ya REG VC amaseti 3-2 (21-25, 25-15,17-25,25-23 na 15-13).

Ikipe ya Gisagara VC ni ubwa mbere yegukanye iki gikombe mu gihe REG VC yari imaze imyaka 3 iheruka ari yo igitwara (2017,2018 na 2019).

Mu bagore, ikipe ya UVC ni yo yegukanye igikombe itsinze  APR VC amaseti 3-1.

Ikipe ya UVC yegukanye igikombe mu bagore

Mu mikino y’amashuri yisumbuye, ikipe ya Christ Roi yegukanye  igikombe itsinze ku mukino wa nyuma ikipe ya PSVF amaseti 3-2 .

Ikipe ya Christ Roi

Mu cyiciro cy’amashuri abanza, GS Kigeme  yegukanye igikombe itsinze  EP  Mugombwa naho mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, GSO Butare yegukanye igikombe itsinze PSVF amaseti 3-0.

Mu bakanyujijeho, ikipe ya Relax yegukanye igikombe itsinze Umucyo ku mukino wa nyuma amaseti 3-2.

Ikipe ya Relax mu bakanyujijeho

Rutsindura Alphonse wibukwa yabaye umwarimu muri PS, yatoje Volleyball muri PSVF, atoza   ikipe y’igihugu y’abagore ndetse na Rayon Sports VC.  Rutsindura kandi yanabaye Visi Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino waVolleyball mu Rwanda “FRVB”.

Rutsindura Alponse (inyuma) ari kumwe n’ikipe y’igihugu y’abakobwa yatozaga mbere y’uko yicwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Advertisement
Imvaho Nshya

Imvaho Nshya

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Aheruka

Nyuma y’u Rwanda, Nigeria yemeye kwakira abimukira boherejwe na UK

Nyuma y’u Rwanda, Nigeria yemeye kwakira abimukira boherejwe na UK

Nyakanga 3, 2022
Amakoperative abonwa nk’umusingi w’iterambere ry’u Rwanda

Amakoperative abonwa nk’umusingi w’iterambere ry’u Rwanda

Nyakanga 3, 2022
Kwibohora 28: Nyaruguru ‘yari yaribagiranye’ yabaye urugero rw’iterambere ry’u Rwanda

Kwibohora 28: Nyaruguru ‘yari yaribagiranye’ yabaye urugero rw’iterambere ry’u Rwanda

Nyakanga 3, 2022
Rulindo: Abantu 8 bafungiwe kwangiza ibikorwa remezo

Rulindo: Abantu 8 bafungiwe kwangiza ibikorwa remezo

Nyakanga 3, 2022
Muhanga: WASAC yashyikirije abarokotse Jenoside amazi meza

Muhanga: WASAC yashyikirije abarokotse Jenoside amazi meza

Nyakanga 2, 2022
Perezida w’u Burundi yakiriye ubutumwa bwa Perezida Kagame

Perezida w’u Burundi yakiriye ubutumwa bwa Perezida Kagame

Nyakanga 1, 2022
ImvahoNshya

DUKURIKIRE KU MBUGA

DUHAMAGARE

Opp. Magerwa, Expo ground, Gikondo Kigali, Rwanda
Phone no : +250-784867952 / 53

AMAKURU AHERUKA

Nyuma y’u Rwanda, Nigeria yemeye kwakira abimukira boherejwe na UK

Nyuma y’u Rwanda, Nigeria yemeye kwakira abimukira boherejwe na UK

Nyakanga 3, 2022
Amakoperative abonwa nk’umusingi w’iterambere ry’u Rwanda

Amakoperative abonwa nk’umusingi w’iterambere ry’u Rwanda

Nyakanga 3, 2022
  • About
  • Advertise
  • Privacy & Policy
  • Contact

© 2022 ImvahoNshya - All rights reserved by ImvahoNshya.

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA

© 2022 ImvahoNshya - All rights reserved by ImvahoNshya.